Uko wahagera

RDC: Abahanzi Binjiye mu Ruhando rwa Politiki


Mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hiteguwe ibirori by’akataraboneka mu mpera z’iki cyumweru. Abahanzi bagera kuri 12 bambaye imyambaro idasanzwe, n’imikufi ya zahabu iremereye mu ijosi, n’amadarubindi y’izuba, kimwe n’inyogosho zidasanzwe; bagaragaye mu mujyi wa Kinshasa bari mu myiteguro ikomeye y’igitaramo mu mpera z’iki cyumweru.

Si igitaramo gisanzwe. Aba bahanzi baratanga ubutumwa bwa politiki, bibanda cyane ku matora ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Umwe muri bo, uzwi ku izina rya Lexxus Legal, arateganya kwiyamamariza ku mwanya wo guhagararira akarere akomokamo mu nteko y’abadepite. Mu butumwa atanga mu ndirimbo ze akomoza ku bibazo byugarije igihugu cye. Ibyo birimo ibura ry’akazi mu rubyiruko, ruswa mu buyobozi n’imibereho mibi y’abaturage.

Bamwe mu bahanzi bari kumwe na Lexxus Legal ntibazuyaza kuvuga ko Perezida Joseph Kabila wa Kongo ari umubyeyi wa demokarasi kubera ko yemeye kurekura ubutegetsi mu mahoro hatabaye indi ntambara.

Ariko mugenzi wabo witwa Rihanna Prescott we ahamya ko indirimbo zabo ntaho zihurira na politiki na gato. Yumvikanisha ko baririmbira abafana babo kugira ngo babashimishe gusa.

Bityo n’umuhanzi Lexxus Legal aramwunganira avuga ko mu gihe azaba amaze gutorwa nk’umudepite azafata umwanya we akita ku bya politiki naho iby’umuziki akabigendamo buhoro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG