Uko wahagera

Trump Ahanganye n'Afurika y'Epfo ku Kibazo cy'Abahinzi b'Abazungu


Afurika y’Epfo irarega perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, kuba ashaka guteza amacakubiri mu moko. Yasubiza ibyo Trump yanditse kuri twiter yumvikanisha ko abahinzi b’abazungu barimo gutwarirwa ubutaka bakabica.

Perezida Trump yanditse kuri twiter y’akazi kuwa kabiri n’ijoro ko yasabye sekereteri wa Leta Mike Pompeo “gukurikira hafi ibijyanye n’ubutaka muri Afurika y’Epfo, ifatwa ry’ibikingi, gukurwa ku butaka n’iyicwa rya bene ibikingi benshi”.

Ubwo butumwa kuri twiter bwasaga n’ubusubiza itegeko rishya ry’ivugurura ry’ubutaka, perezida Cyril Ramaphosa ashaka gushyiraho.

Guverinema y’Afurika y’Epfo yasubije Trump ku rubuga rwa Leta, ivuga iti: “twamaganye twivuye inyuma ukutareba kure, bidafite ikindi bigamije uretse guca igihugu cyacu mo ibice, binatwibutsa ibihe byacu gikoloni byahise”. Nyuma guverinema yanditse igira iti: “Afurika y’Epfo izihutisha ivugurura ry’ubutaka, mu bushishozi, kandi mu buryo butagira uwo buheza, butaryanisha rubanda mu gihugu”.

Perezida Ramaphosa aherutse gutangaza ko azavurura itegeko nshinga bikazatuma ubutaka bufatwa kandi bukongera gutangwa nta ngurane ihawe ababutunze ubu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG