Uko wahagera

Ishyaka MDC Ryitabaje Urukiko rw'Ikirenga rwa Zimbabwe


Thabani Mpofu, wungnaira ishyaka rya MDC ryo muri Zimbabwe.
Thabani Mpofu, wungnaira ishyaka rya MDC ryo muri Zimbabwe.

Ishyaka MDC ritavuga rumwe na leta ya Zimbabwe ryagejeje mu rukiko rurengera itegekonshinga ikirego cyo kwanga ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu ku italiki ya 30 y’ukwezi gushize.

Umwe mu banyamategeko benshi ba MDC bajyanye dosiye, Jameson Timba, yabwiye abanyamakuru, ati: “Tuzaruhuka ari uko iki gihugu kibohotse koko.” Undi witwa Thabani Mpofu we yavuze ko bafite ibimenyetso byose byerekana ko amatora yabayemo ubujura. Ati: “Ni ubujura busumba inzovu.” Naho Chamisa yatangaje kuri twitter ko bafite icyizere cyo gutsinda. Ati: “Dosiye yacu iruzuye neza. Kandi dufite ukuri.”

Ku ruhande rwe, Perezida Emmerson Mnangagwa avuga ko abo yatsinze babuze ubupfura bwo kwemera ko batsinzwe koko. We yemeza ko amatora yabaye mu mucyo usesuye.

Mnangagwa wa ZANU-PF yatsinze n’amajwi 50.8%. Nelson Chamisa we yabonye 44.3%. Uyu munsi wari uwa nyuma kuri buri wese washoborage kururegera. Urukiko rufite iminsi 14 kugirango rutangaze umwanzuro warwo.

Ababikurikiranira hafi kandi bazi neza ubucamanza bwa Zimbabwe nta mahirwe baha MDC. Bemeza ko bwamye bubogamira ku ishyaka ZANU-PF mu mateka yose y’igihugu. Cyane cyane ko n’abacamanza hafi ya bose ari yo yabahaye imyanya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG