Uko wahagera

Rwanda- Igipolisi Cyishe Kirashe Babiri mu Karere ka Huye


Theos Badege
Theos Badege

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri igipolisi cy'u Rwanda cyishe kirashe abantu babiri mu karere ka Huye bazira ubujura. Mu nama y'igitaraganya igipolisi mu ntara y'amajyepfo cyahise gikoresha abaturage cyatangaje ko abarashwe ari abajura bangizaga ibikorwaremezo kandi ko bashatse kurwanya inzego z'umutekano. Ababibonye bo baremeza ko abarashwe bari bambaye amapingu.

Abarashwe baba barimo basenya amatiyo yagaburiraga amazi abaturage muri ako gace. Ababibonye baravuga ko abo barashwe n’igipolisi cyabanje kubafata kibambika amapingu kibamanura mu gishanga cy’umusozi wa Huye nyuma cyongera kubazamura uwo musozi, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri bumva amasasu aravuze.

Mu nama y’igitaraganya polisi mu ntara y’amajyepfo yahise ikoresha abaturage kuri uyu wa Gatatu yashimangiye ko abarashwe ari abajura kandi ko bashatse kurwanya inzego z’umutekano. Nk’uko ACP Claude Kajeguhakwa ukuriye Polisi mu ntara y’amajyepfo yabyemeje. Aravuga ko abapfuye bashatse kurwanya polisi bakoresheje intwaro gakondo.

Icyakora ababibonye bo bakavuga ko Polisi ikimara gufata abo baturage ikababohesha amapingu yahise ikumira rubanda kongera kugera aho bari babashyize. Abo bakavuga ko bigoye ko bariburwanye inzego z’umutekano kandi bari bambaye amapingu.

Aba bishwe barashwe mu karere ka Huye mu murenge wa Huye baje bakurikira abandi babiri na bo barasiwe mu murenge wa Maraba na bo bashinjwa ubujura.

Ingingo yo kwica barashe abambaye amapingu mu Rwanda irasa n’itari nshya mu matwi ya bamwe kuko no mu kwezi gushize kwa Gatanu mu mujyi wa Kigali humvikanye utwara abagenzi kuri moto bagenzi be bavuze ko yarashwe yambaye amapingu, naho polisi yo ikavuga ko yarashwe arwana no kwaka imbunda umupolisi.

Icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu HRW cyasohotse muri 2017 cyavuze ko inzego z’umutekano hirya no hino mu gihugu cyishe kirashe abasivili bagera kuri 37 hagati ya 2012- 2016. Ni icyegeranyo cyateje umwuka mubi hagati ya HRW n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubwo twateguraga iyi nkuru ababuze ababo mu murenge wa Huye basigaranye ikibazo cyo kubona amafaranga yo gukura imirambo mu buruhukiro ngo babashyingure.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG