Uko wahagera

Inama ya BRICS yantagiye muri Afrika y’Epfo


Abakuru b’ibihugu bitanu biri hafi kwinjira mu bikize ku isi bigize umuryango BRICS batangiye inama yabo ya 10 uyu munsi mu mujyi wa Johannesbourg muri Afrika y’Epfo. Izarangira ejobundi kuwa gatanu.

Umuryango BRICS washinzwe mu 2009. Ugizwe na Bresil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa, n’Afrika y’Epfo. Abaturage b’ibi bihugu bose hamwe bangana na 40% by’abatuye isi yose.

Icyo batangiye kwita intambara y’ubucuruzi ni cyo kiri imbere y’ibindi bibazo. Mu ijambo yavuze ayifungura, Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo, yibanze ku mpungenge bafite mu rwego rw’ubuhahirane mpuzamahanga.

Yavuze ko “ari ibihe bikomeye. Ibihugu bimwe na bimwe bifata ibyemezo byo kuba nyamwigendaho. Binyuranije n’amahame y’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, Organisation Mondiale du Commerce.” Kuri Perezida Ramaphosa, “bizagira ingaruka mbi zikomeye, by’umwihariko ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG