Abashinzwe umutekano mu bice bitandukanye by'u Rwanda bakomeje gukangurira rubanda kuba maso bakamenya guhanahana amakuru ashobora guhungabanya umutekano. Ni mu gihe hamaze iminsi humvikana ibitero by'abataramenyekana mu majyepfo y'Igihugu.
Mu nama yagiranye n'inzego zitandukanye mu mpera z'icyumweru gishize, ukuriye Ingabo mu karere ka Nyaruguru Lt Col Emmanuel Nyirihirwe yavuze ko ibitero biheruka byagabwe n'abacengezi kandi ko ingabo z'u Rwanda zabirukanye.
Lt Col Emmanuel Nyirihirwe, umuyobozi w’ingabo muri ako gace yeruye ko abateye ari abacengezi kandi ko kugeza ubu nta kidasanzwe cyabaye kuko umwanzi bamuhashyije.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa ni we utugezaho iyi nkuru.
Facebook Forum