Uko wahagera

Rwanda: Ikibazo cy'Ibiyobyabwenge Gikomeje Guhangayikisha


Theos Badege
Theos Badege

Ikigo cy'igihugu gishinzwe igororamuco kiravuga ko ikibazo cy'ibiyobyabwenge kirushaho guhangayikisha abatari bake. Umuyobozi w'icyo kigo bwana Aime Bosenibamwe arasaba ko habaho gukumira hakiri kare bitaba ibyo hakazavuka ibibazo by'ingutu mu rubyiruko.

Mu Rwanda inzego zitandukanye ziravuga ko ikibazo cy'ikoreshwa, ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge bikomeje kwiyongera cyane mu rubyiruko. Izo nzego zigasaba gufatanyiriza hamwe kugira ngo zibashe guhashya iki kibazo.

Inzego zitandukanye zirimo n’abanyamadini baremeranya bidasubirwaho ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu Rwanda cyiganje mu rubyiruko gikomeje guhangayikisha kandi cyiyongera umunsi ku wundi. Bakavuga ko bose hamwe bagomba gusenyera ku mugozi umwe mu guhashya ikibazo cy’ikoreshwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Dr Yvonne Kayiteshonga ukuriye ishami ryita ku ndwara zo mu mutwe muri minisiteri y’ubuzima mu Rwanda aravuga ko uretse kuba ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ababikoresha, bigira n’ingaruka ku bukungu bw’igihugu, agasaba umusanzu wa buri rwego mu guhashya iki kibazo.

Bwana Aime Bosenibamwe ukuriye ikigo cy’igihugu cy’ingororamuco arasanga ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyiganje mu rubyiruko gihangayikishije kurenza uko benshi babitekereza. Akavuga ko igihe hatabaho kugikumirira mu maguru mashya hazavuka ingaruka mbi kandi nyinshi.

Imibare igaragaza ko ku isi hose ababarirwa muri miliyoni 200 bafata ibiyobyabwenge byibura rimwe mu mwaka ku buryo 25% babaye imbata z’ibiyobyabwenge. Ni mu gihe kandi ababarirwa mu bihumbi 200 na bo buri mwaka bahitanwa n’ibiyobyabwenge.

Ku ruhande rw’u Rwanda , ubushakashatsi bwakozwe n’icyahoze ari minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu 2012 bwagaragaje ko 52% bari mu myaka kuva kuri 14-35 bari bafashe ku biyobyabwenge byibura rimwe mu buzima. Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko 7% muri bo babaye imbata y’inzoga, 5% uburozi bw’itabi buzwi nka nokotine bwabagize imbata mu gihe abandi 2% urumogi rwabagize imbata.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG