Uko wahagera

Abandika Ku Mbuga Ntiborohewe muri Tanzaniya


Maxence Melo, umwe mu batangije urubuga jamii Forums muri Tanzania
Maxence Melo, umwe mu batangije urubuga jamii Forums muri Tanzania

Leta ya Tanzaniya yategetse abantu bose bafite imiyoboro y’ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bita ‘blog’ batarayandikisha, guhita bayihagarika, bitaba ibyo bagakurikiranwa n’inkiko.

Ibyo ni mu gihe abatavugarumwe na leta bakomeje kunenga icyo cyemezo cya leta basanga kigamije kubangamira ubwisanzure bw’ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga na interineti.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters avuga ko imbuga nyinshi zirimo uruzwi cyane rwa jamii Forums zafashe icyemezo cyo kuba zifunze by’agateganyo nyuma yuko ikigo ngenzuramikorere cya leta kivuze ko kizafatira ibihano abatariyandishije.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka nibwo icyo kigo cyategetse abafite izo mbuga kwishyura $900 kugira ngo bemererwe gukomeza gukora.

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zivuga ko icyo cyemezo kigamije kuniga ibitekerezo by’abatavugarumwe na leta mu gihe leta yo ivuga ko kigamije guca imvugo zibiba inzagano mu baturage, n’ibindi byaha bikorerwa kuri interineti.

Amategeko ateganya ko urenze kuri ayo mabwirizwa yishyura amande y’amadolari $2,200 no gufungwa nibura igihe cy’umwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG