Uko wahagera

Canada: Kuki Inama ya G7 irimo Urwikekwe?


Perezida Donald Trump yerekeza mu gihugu cya Canada
Perezida Donald Trump yerekeza mu gihugu cya Canada

Abakuru b’ibihugu birindwi bikize cyane kurusha ibindi ku isi, G7, batangiye inama ngarukamwaka yabo mu ntara ya Quebec muri Canada.

Ibi bihugu ni Canada, Ubuyapani, Ubudage, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubwongereza, na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Iyi nama ya 44 iramara iminsi ibili.

Mbere yo guhaguruka ayigiyemo, perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yabwiye abanyamakuru, ati: “Uburusiya bwari bukwiye kuyigarukamo.”

Ku rubuga rwe rwa Twitter, minisitiri w’intebe mushya w’Ubutaliyani, Giuseppe Conte, yashyigikiye igitekerezo cya Perezida Trump. Umuvugizi wa minisitiri w’intebe wa Canada yatangaje ko batagishyigikiye na gato.

Uburusiya bwinjiye muri G7 mu 1997, inama ihita ihinduka G8, mu mwaka wakurikiyeho. Bwayirukanwemo mu 2014, mu rwego rw’ibihano bwafatiwe bumaze kwigarura intara ya Crimee, yari isanzwe ari iy’igihugu cya Ukraine. Uburusiya bwatangaje umwaka ushize ku butazigera busubira muri G7.

Inama yo muri Quebec ibaye mu gihe cy’umwuka mubi biturutse kuri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yatangije intambara y’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya G7.

Iki kibazo cyateye iterana ry’amagambo, by’umwihariko hagati ya Perezida Trump, mugenzi we w’Ubufaransa Emmanuel Macron, na minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau. Ibyo byatumye Perezidansi y'Amerika itangaza ko hari bimwe mu biganiro bya G7 Perezida Trump atazajyamo.

Mu ndorerezi zatumiwe mu nama ya G7 harimo uhagarariye Umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe, uw’Afrika yunze ubumwe Paul Kagame w’u Rwanda, n’abandi bakuru b'ibihugu bitandukanye vyo kw'isi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG