Uko wahagera

Nijeriya: Kwibuka Abicwa mu Gihugu Bose


Abepiskopi bafatanya n'abanyagihugu mu rugendo rwo kwibuka abariko baricwa mu gihugu
Abepiskopi bafatanya n'abanyagihugu mu rugendo rwo kwibuka abariko baricwa mu gihugu

Ku nshuro ya mbere na mbere, abaturage bakoze umunsi wo kunamira abantu bose bazize ubwicanyi bwo mu gihugu cyabo. Uyu munsi wateguwe n’imiryango itabogamiye kuri leta. Yahamagariye rubanda kwamagana icyo yise “ubwicanyi budahagarara.” Usibye amakoraniro bagize mu gihugu cyose, babigaragaje no ku mbuga nkoranyambaga.

Nk’uko umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Chika Oduah yabibonye, abantu amamiliyoni bahagarariye rimwe saa sita y’amanywa, bakora umunota wa bucece, mu gihugu cyose.

Usibye muri Nijeriya nyirizina, abanya-Nijeriya baba mu mahanga, nko muri Afrika y’Epfo, mu Bwongereza no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, nabo bifatanije na bene wabo, mu gikorwa cyo kunamira abazize ubwicanyi, intambara n’iterabwoba mu gihugu cyabo.

Imiryango itabogamiye kuri leta muri Nijeriya yemeza ko ubwicanyi, aho gucogora ahubwo bugenda bwiyongera. Umwe muri iyo miryango, yibumbiyemo urubyiruko witwa "Enough is Enough Nijeriya" wemeza ko abantu bamaze kwicwa muri uyu mwaka wonyine gusa barenga ibihumbi bitatu.

Abanya-Nigeria benshi ni abahitanywe n’intambara ku iterabwoba rya Boko Haram. Iyi ntambara imaze imyaka icumi. Ubundi bwicanyi ni hagati y’abahinzi n’aborozi bo mu moko atandukanye. Hakiyongeraho n’ubwicanyi bushingiye ku madini atandukanye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG