Uko wahagera

USA: Gina Haspel Ashobora Kuzoba Umukenyezi wa Mbere Azotegeka CIA


Gina Haspel yemejwe na komite ya Sena ishinzwe kugenzura ibigo by’iperereza
Gina Haspel yemejwe na komite ya Sena ishinzwe kugenzura ibigo by’iperereza

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, komite ya Sena ishinzwe kugenzura ibigo by’iperereza yemeje umuyobozi mushya wa CIA, Gina Haspel.

Hasigaye ko Sena yose nayo itora, ikamwemeza cyangwa se ikamwanga. Ishobora kubikora mu cyumweru gitaha. Niramuka imwemeje, azaba abaye umutegarugoli wa mbere na mbere uzaba ategetse CIA.

Madame Haspel aregwa ko yagenzuye ibikorwa by’iyicarubozo nyuma y’ibitero by’iterabwoba byo ku italiki ya 11 y’ukwa cyenda mu 2001. By’umwihariko, Haspel yayoboye ikigo CIA yabikoreragamo mu gihugu cya Thailand ku bantu yakekagaho iterabwoba.

Gina Haspel yarahiriye abasenateri ko adashobora kuzongera kubishyigikira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG