Uko wahagera

USA: Uwishe 17 kw'Ishuri Azashinjwa Ibyaha 17 mu Rukiko


Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yifatanyije n’imiryango y'ababuze ababo mu gitero cyahitanye abantu 17. Iki gitero cyagabwe ku ishuli ryisumbuye muri leta ya Florida.

Mu ijambo yavungiye mu ngoro y’umukuru w’igihugu, Trump yatangaje ko guverinema ye yiteguye gufasha mu buryo bwose bushoboka imiryango y'ababuze ababo.

Icyo gitero cyagabwe n’umusore w’imyaka 19 Nikolas Cruz, wahoze ari umunyeshure muri iryo shuli. Yateye akoresheje imbunda mu mujyi wa Parkland. Biteganyijwe ko uwo musore agezwa imbere y’urukiko, aho ari bushinjwe ibyaha byo kwica abigambiriye bigera kuri 17.

Cruz yatawe muri yombi hanze gato y’ishuri rya Marjory Stoneman Douglas riri mu birometero hafi 70 uvuye mu mujyi wa Miami. Usibye abantu 17 barimo abanyeshuli n’abarimu bapfuye, abandi bagera kuri 15 baracyavurirwa mu bitaro.

Mu gihe cyashize ubwo ibitero nk’ibi bihitana abantu benshi byabaga, inteko ishinga amategeko yakomeje gusaba ko bahindura amategeko ajyanye no kugenzura abagura n’abacuruza intwaro muri Amerika.

Gusa kenshi imishinga nk’iyo iratsindwa mu nteko. Impamvu si iyindi: abenshi mu badepite bakabaye batora amategeko yo gukaza igurishwa ry’imbunda ku basivili baterwa inkunga na za sosiyete zikora zikanagurisha imbunda.

Igitero nk’iki cyabaye no muri Leta ya Connecticut ku kigo cy’amashuli abanza cya Sandy Hook mu mwaka wa 2012. Muri uwo mwaka, icyo gitero cyahitanye abana 20.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG