Uko wahagera

Rwanda: Uburangare mu Buvuzi Bushyira mu Kaga Ubuzima bwa Bamwe


Umunsi ku wundi mu rwego rw'ubuvuzi mu Rwanda hakomeza kuvugwa uburangare bukabije bw'abakora mu rwego rw'ubuvuzi. Urugero rwa hafi ni umugabo umaze imyaka ibiri baramumenyesheje ko yanduye agakoko gatera SIDA kandi ari muzima.

Mu Rwanda hakomeje kuvugwa uburangare bw'abakora mu rwego rw'ubuvuzi bugira ingaruka ku buzima bwa bamwe. Ijwi ry'Amerika yamenye amakuru ku munyarwanda wari umaze imyaka ibiri afata imiti igabanya ubukana bw'agakoko gatera SIDA nyuma y'aho abaganga bamumenyesheje ko yanduye VIH/SIDA nyuma bikazagaragara ko bamwibeshyeho.

Bwana Jean Marie Vianney Muligande aravuga ko ari akarengane yakorewe gashingiye ku burangare bw'abaganga agasaba kurenganurwa.

Bwana JMV Muligande yasubiriyemo Ijwi ry’Amerika icyo yita inzira y’umusaraba yanyuzemo kuva mu ntangiriro za 2016 ubwo yajyaga kwipimisha ngo amenye uko ahagaze abaganga bakamumenyesha ko yanduye agakoko gatera SIDA bitari ukuri nk’uko abivuga.

Yatubwiye ko yipimishirije i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali mu bukangurambaga bwakanguriraga kwipimisha ku bushake mu kwezi kwa Gatatu 2016. Kuri Muligande akimara kumenyeshwa ko atakiri muzima yabaye nk’usinyanye amasezerano n’urupfu.

Uyu mugabo muremure w’igikara atuye i Jali mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko akimara kumenya ko yanduye Virus itera SIDA, abaganga bamuhaye ibyangombwa bimwemerera kujya afatira imiti igabanya ubukana ku kigo nderabuzima cya Rwampara muri Nyarugenge.

Avuga ko akihagera bwa mbere abaganga batamupimye bamuhaye imiti bashingiye ku ifishi yagaragazaga ko atari muzima. Uko iminsi yagiye yigirayo uyu wari uzi ko yanduye virus itera SIDA aho yafatiraga imiti bakomeje kujya bamupima ngo bamenye uko ahagaze.

Ashimangira ko kenshi bakunze kumupima ntibamumenyeshe ubuzima bwe. Gusa ngo hari uwaje kumwibira ibanga mu bahakora ko ari muzima. Byateye uyu uvuga ko yagizwe umurwayi kubw’uburangare bw’abaganga kujya kwipimisha ahandi hatatu hatandukanye.

Yavuze ko mu kwezi kwa mbere yakiriye telephone imusaba kujya Rwampara kubonana na muganga mukuru. Muganga ngo yamumenyesheje ko abamusuzumye mbere bamuhaye ibisubizo bitari ibye. Muligande na we yirinda kumuhishurira ko hari uwamuvunguriye kuri ayo makuru kandi ko yarangije no kwisuzumisha.

Akimara kumva muganga Bwana Muligande yabyakiriye mu buryo bubiri. Atekereza kuwaba yarahawe igisubizo kitari icye akaba ari kwanduza abandi akanitekerezaho mu myaka ibiri amaze anywa imiti ikaze kandi atarwaye bikamubera ihurizo rikomeye.

Mu byifuzo bye ni uko ministere y’ubuzima yamusubiza mu nzira z’ubwumvikane ibyo yatakaje mu gihe cy’imyaka ibiri yamaze adatekanye anywa imiti y’indwara atarwaye byananirana bakiyambaza inkiko.

Twashatse ministre w’ubuzima Mme Diane Gashumba kuri Telefone ye ngendanwa ntibyadukundira kuko ntiyitabye ntiyanasubiza ubutumwa bugufi twamwoherereje.

Ariko se mu bibazo nk’ibi bibaye ngombwa ko bijya mu nkiko amategeko yo abiteganyaho iki? Ni ingingo twabajijeho Me Emmanuel Bizimana maze adusubiza ko iyo amakosa akorewe mu rwego rw’akazi amategeko ateganya ko umukoresha ayaryozwa.

Twashatse kumenya niba iyi miti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA kuwayifata atarwaye hari ingaruka byagira ku buzima bwe. Ni ingingo benshi bakunze kwigengeseraho bagatinya kumvikana mu itangazamakuru.

Mu iperereza Ijwi ry’Amerika yakoze kuri iki kibazo yasanze koko uyu Muligande ikigo nderabuzima cya Rwampara Nyarugenge cyaramuvanye ku miti igabanya ubukana yafataga. Gusa ababishinzwe kuri iki kigo bo birinze kugira icyo badutangariza babiharira kubibumbira mu cyo bise ibanga ry’akazi.

Ijwi ry’Amerika kandi yabonye ifishi Muligande yafatiragaho iyo miti. Igishyirwa mu majwi kuruta kuri ibi ni uburangare bw’abaganga budasiba kuvugwa muri uru rwego rw’ubuvuzi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG