Uko wahagera

Ba Ambasaderi 78 b’Abanyamerika Bahanuye Trump


Perezida w'Amerika Donald Trump
Perezida w'Amerika Donald Trump

Abanyamerika 78 bahoze ari ba Ambasaderi ba Reta zunze ubumwe z’Amerika bandikiye ibaruwa imwe ibiro vya perezida w'Amerika “White House" bashikiriza impungenge zikomeye batewe n’amagambo Perezida Trump yaba yaravuze ko Afurika ari amazirantoki.”

Baragira, bati: “Nk’abantu bahagarariye Amerika mu bihugu 48 by’Afurika, twahiboneye imico myiza, ubugwaneza, n’urukundo by’agatangaza. Twizeye rwose ko muzisubiraho ku buryo mubona Afurika n’abaturage bayo.

Bati kandi twizeye ko muzemera uruhare rukomeye Abanyafurika n’abaturage b’Abirabura ba Leta zunze z’Amerika bagize kandi bakomeje kugira mu gihugu cyacu no mu mateka yacu, n’ibindi byose bitazahwema guhuza Afurika na Leta zunze ubumwe z’Amerika.”

Ku cyumweru gishize, Perezida Trump yavuze ko nta bantu yanga. Yabwiye abanyamakuru, ati: “Nta vangura moko rindimo na gato.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG