Uko wahagera

Zimbabwe: Abadepite Biteguye Gukuraho Perezida Mugabe


Iyi ni inyubako y'inteko ishinga amategeko ya Zimbabwe mu murwa mukuru Harare.
Iyi ni inyubako y'inteko ishinga amategeko ya Zimbabwe mu murwa mukuru Harare.

Abagize inteko ishingamategeko muri Zimbabwe batangije ibiganiro ku ngingo yo kwirukana k’ubutegetsi Robert Mugabe, nyuma yuko igihe ntarengwa yahawe kugirango yegure kirangiye atabikoze.

Abagize ishyaka ZANU-PF riri ku butegetsi bemeza ko icyo gikorwa kitagombye kurenza icyumweru.

Mu byo Mugabe ashinjwa intumwa za rubanda zivuga ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga birimo kureka umugore we akavogera Itegeko Nshinga no gukoresha nabi ububasha afite agena umugore we kuzamusimbura.

Ibyo Mugabe yabikoze ubwo yirukanaga uwahoze ari visi perezida we Emerson Mnangagwa benshi bahaga amahirwe menshi yo kuzamusimbura.

Ubwo ishyaka ZANU-PF ryirukanaga Mugabe mu ishyaka burundu, ryari ryamuhaye kugera kuwa mbere saa sita ku isaha yo muri Zimbabwe ngo abe yeguye. Mugabe yabirenzeho.

Kugeza ubu uyu mukambwe w’imyaka 93 nta kimenyetso na kimwe yari yagaragaza ko azarekura ubutegetsi ku bushake bwe. Kuri uyu wa kabiri yari yahamagaje inama y’abaministiri.

Icyifuzo cyo kwirukana Mugabe cyashyikirijwe n'abbayobozi bo mu ishyaka ZANU-PF gishyigikirwa n’abo mu mashyaka atavuga rumwe na leta.

Itegeko Nshinga muri Zimbabwe riteganya ko umutegetsi asabirwa gukurwaho iyo ari uko yagize imyitwarire idasanzwe nko kwica Itegeko Nshinga, gusuzugura cyangwa kugira ubushobozi buke.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG