Uko wahagera

Rwanda: Rubavu Ifite Umuyobozi Mushya


Bwana Habyarimana Gilbert, Umuyobozi mushya w'akarere ka Rubavu
Bwana Habyarimana Gilbert, Umuyobozi mushya w'akarere ka Rubavu

Bwana Habyarimana Gilbert ni we watowe kuyobora akarere ka Rubavu, mu matora yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017.

Habyarimana Gilbert w'imyaka 44 y'amavuko, yari asanzwe ari umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gushinzwe guteza imbere Amakoperative, RCA aho yari amaze imyaka uminani.

Uyu muyobozi mushya w'akarere ka Rubavu yavuze ko mu by’ashyize imbere harimo kongera imirimo mu rubyiruko, kurwanya ibiyobyabwenge no kuzamura imishinga y'ubuhinzi.

Asimbuye Sinamenye Jeremie weguye ku itariki 29 Kanama 2017, ku mpamvu yise ize bwite. Sinamenye yabanje gutabwa muri yombi na Polisi ku itariki 21 Nyakanga 2017 akekwaho kubangamira bamwe mu bakandida bahataniraga kuyobora u Rwanda mu matora y'umukuru w'igihugu yabaye muri Kanama uyu mwaka, nyuma za kurekurwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG