Uko wahagera

Rwanda: Urubanza rw’Abo mu Muryango wa Rwigara Rwasubitswe


Diane Rwigara mu myenda y'iroza y'abagororwa bo mu Rwanda
Diane Rwigara mu myenda y'iroza y'abagororwa bo mu Rwanda

Diane Rwigara yabwiye urukiko ko adashobora kuburana umwunganizi we adahari asaba umucamza kumuha undi munsi akazitabira iburanisha.

Urukiko rukuru mu Rwanda rwasubitse urubanza rw'ubujurire bw'abo mu muryango wa Rwigara. Impamvu y'isubika ni uko Diane Shima Rwigara atari yunganiwe. Nyina umubyara Adeline Rwigara we yari arwaye.

Ubutabera bw'u Rwanda burabarega ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Bo bakavuga ko bishingiye kuri politiki. Mu rukiko yagaragaye atunganiwe mu mategeko na Me Pierre Celestin Buhuru. Adeline Rwigara we ntiyagaragaye mu rukiko ku buryo na Me Gatera Gashabana wunganira Adeline Rwigara yisanze ari wenyine mu rukiko.

Umwali Diane Shima Rwigara yabwiye umucamanza mu rukiko rukuru ko ubushinjacyaha butamuhaye ihamagazarubanza imutegeka kwitabira iburanisha ry’ubujurire kw'ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo. Yavuze ko we na nyina umubyara Adeline Rwigara bahawe urutonde rw’abazaburana kuri uyu munsi gusa kandi ko Me Buhuru umwunganira yari afite izindi manza.

Me Gatera Gashabana yabwiye umucamanza ko uwo yunganira na we ari uko byamugendekeye kandi ko impamvu yatumye atitabira iburanisha ari uko arwaye. Urukiko rwari rufite ibaruwa rwahaye ubushinjacyaha uregwa yanditse ikubiyeho iby’uburwayi bwe asaba ko Me Gashabana yamuburanira.

Hahise haba impaka zitamaze igihe kirekire ku mpande zombi. Ubushinjacyaha buhagarariwe na Bwana Faustin Mukunzi na mugenzi we Bwana Faustin Nkusi unavugira uru rwego babwiye umucamanza mu rukiko rukuru ko kuba baramenyesheje abaregwa umunsi w’iburanisha bihagije.

Bavuze ko ihamagazarubanza itaba ngombwa ku manza ziburanishwa ku ngingo y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo; basobanura ko byaba ngombwa bibaye ari urubanza mu mizi.

Babwiye uregwa ko ari we wajuririye ibihano by’umucamanza wa mbere bityo ko atari guha agaciro urubanza rwe.

Aba bashinjacyaha babwiye umucamanza ko kuva Me Buhuru n’uwo yunganira bari bamenyeshejwe umunsi w’iburanisha bigaragara ko hari ikibazo hagati yabo. Bavuze ko Me Buhuru yasibye atabimenyesheje urukiko kandi bihanirwa n’amategeko, basaba urukiko kugira icyo rubikoraho rushingiye ku mategeko.

Diane Rwigara yabwiye urukiko ko adashobora kuburana umwunganizi we adahari asaba umucamza kumuha undi munsi akazitabira iburanisha.

Nyuma urukiko rwemeje ko ibaruwa ya Adeline Rwigara itanga ikimenyetso cy’uko arwaye kandi Me Gashabana adashobora kumuburanira adahari.

Kuri Diane Shima Rwigara umucamanza yavuze ko kuba Me Buhuru umwunganira atabonetse mu rukiko byo nta shingiro bifite. Yavuze kandi ko kubera uburemere bw’ibyaha uregwa ashinjwa adashobora kuburana atunganiwe. Mu nyungu z’ubutabera umucamanza yafashe umwanzuro wo gusubika urubanza.

Hatagize igihinduka iburanisha ry’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku bo mu muryango wa Rwigara ryazasubukura ku itariki ya 16 y'uku kweze.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG