Uko wahagera

Abafungiye Jenoside Basaba u Rwanda Gukurikirana Abakingiwe Ikibaba


Abagororwa muri Gereza ya Rubavu mu ntara y'uburengerazuba bw'u Rwanda (tariki ya 18/10/2017)
Abagororwa muri Gereza ya Rubavu mu ntara y'uburengerazuba bw'u Rwanda (tariki ya 18/10/2017)

Bamwe mu baregwa icyaha cya jenoside banakatiwe barasanga ubwiyunge nyabwo butazagerwaho mu gihe hakiri abo bafatanyije bari no muri guverinema y'u Rwanda. Barasaba ko abatanzweho amakuru na bo bakurikiranwa kugira ngo n'abahemukiwe baruhuke. Bavuga ko bamwe mu babashishikarije gukora jenoside bahawe imyanya ikomeye mu butegetsi, bagasanga ubumwe n'ubwiyunge buvugwa ko buri ku kigero gishimishije bwubakiye ku kinyoma.

Abafungiye muri Gereza Nkuru ya Rubavu iherereye mu Murenge wa Nyakiliba, mu ntara y’Uburengerazuba bw'u Rwanda bavuga ko Abanyarwanda bahereye kera babeshywa, ariko ko byari bikwiye guhinduka abantu bakavugisha ukuri. Umwe muri bo yagize ati "twashyizwemo ingengabitegekerezo turayonka turayikurana bituma twica benewacu. N'ubu hari Abanyarwanda ubutabera butagezeho, bakingiwe ikibaba kandi ari bo ba nyirabayazana..." Aba basanga hari hakwiye kubaho ubutabera nyabwo, abatanzweho amakuru bose bagakurikiranwa kugira ngo n'abahemukiwe baruhuke imitima.

Minisiteri y'Ubutabera ivuga ko hagize abamenyekana bakurikiranwa kuko icyaha cya jenoside kidasaza. Umunyamabanga uhoraho wayo madame Isabelle Karehangabo wari uyoboye itsinda ry'abasuye gereza ya Rubavu, avuga ko mu gihe hamenyekana amakuru ku uwo ari we wese wagize uruhare mu byaha ndengakamere batabura guhanwa. Ati "Niba hari utarakurikiranwe ku byaha yakoze, ni uko inzego zishinzwe kubahana zitabonye amakuru."

N'ubwo izi mfungwa n'abagororwa bavuga ko kudahanwa kwa bamwe ari intambamyi ku bumwe n'ubwiyunge byuzuye, Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yo ivuga ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigomba kugera kuri 95 kw’ijana muri uyu mwaka wa 2017.

Abafungiye muri gereza nkuru ya Rubavu bose hamwe ni 6,280. Abaregwa icyaha cya jenoside bakatiwe ni 2,456. Abaregwa icyo cyaha badakatiye ni batatu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG