Uko wahagera

Abiyahuzi Bibasiye Inzu ya Polisi i Damasi muri Siriya


Abiyahuzi batatu biturikirijeho bombe kuri uyu wa gatatu hafi y’ikigo gikuru cya polisi mu murwa mukuru wa Siriya Damasi, bica abantu babiri nk’uko bitangazwa na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.

Yagize ati: “Abiyahuzi bakoresha iterabwoba bagerageje kwigabiza ibiro bikuru bya polisi, abari baharinze barabarasa, bituma biturikirizaho bombe mbere yo kwinjira mu kigo, kandi bageze ku ntego zabo”. Ibyo minisitiri yabivugiye mu bitangazamakuru bya leta.

Abiyahuzi babiri biturikirijeho bombe, imbere y’icyo kigo cya polise. Uwa gatatu yayiturikirijeho yagoswe na polise hafi y’ikigo aturutse imyuma.

Umukuru wa polisi i Damasi, Mohammed Khairu Ismail, yavuze ko umwe mu baguye muri icyo gitero, yari umupolisi wageragezaga guhagarika icyo gitero, abuza umwiyahuzi kwinjira mu kigo.

Ni igitero cya kabiri cy’abiyahuzi muri uku kwezi cyibasiye polisi mu murwa mukuru. Abantu 17 mu cyumweru gishize bahitanywe n’igitero nk’icyo kuri sitasiyo ya polise mu mu ntara ya Midan mu majyepfo y’igihugu.

Ntawahise yigamba icyo gitero cya bombe cyo kuri uyu wa gatatu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG