Uko wahagera

Amatora muri Kenya: Amakimbirane ntashira


Muri Kenya, abayoboke b’ishyakara Jubilee riri ku butegetsi bikomye cyane Urukiko rw’Ikirenga. Uyu munsi bari bazindukiye mu myigarambyo imbere yarwo.

Basabaga ko abacamanza babili kuri barindwi bagize Urukiko birukanwa ku milimo yabo. Babarega ko babogamiye ku batavuga rumwe na Perezida Uhuru Kenyatta mu bibazo by’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku italiki ya 8 y’ukwa munani gushize.

Abapolisi babarashemo ibyuka biryana mu maso kugirango babanyanyagize. Naho perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, David Maraga, yaganiriye n’abanyamakuru, ati: “Urukiko ntiruzemera guterwa ubwoba. Twiteguye kuzira ko turengera itegekonshinga n’amahame ya leta igendera ku mategeko.”

Amatora ya perezida wa Kenya agomba gusubirwamo ku italiki ya 17 y’ukwezi kwa cumi gutaha. Raila Odinga n’impuzamashyaka ye NASA batangaje ko bashobora kutayajyamo niba abayobozi ba Komisiyo y’igihugu y’amatora batirukanwe ku milimo yabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG