Uko wahagera

Bishop Sibomana Asaba Gusohoka muri Gereza ngo Yivuze


Bishop Jean Sibomana
Bishop Jean Sibomana

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranyeho Bishop Sibomana ibyaha byo kurigisa umutungo w’itorero rya ADEPR yategekaga.

Mu minsi ishize ni bwo umucamanza yategetse ko yaba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu kuko ubushinjacyaha buvuga ko bukiri kumukoraho iperereza ku byaha bumuregana na bagenzi be. Buranga ko yajya hanze agatoroka ubutabera cyangwa akanasibanganya ibimenyetso.

Mu bujurire bwa Bishop Sibamana we n’umunayamategeko umwunganira basabye umucamanza ko kubera impamvu zikomeye z’uburwayi yategeka ko uregwa asohoka mu munyururu akabasha kujya kwivuza akazakurikiranwa yidegembya.

We n’umwunganizi, Ms Abayo Jean Claude, beretse umucamanza ibyangombwa bya muganga bigaragaza ko uregwa arwaye indwara y’igisukari cyangwa se diyabete ndetse ko afite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertention).

Me Abayo yatanze ingero ku zindi manza z’abaregwa barekuwe bajya kwivuza bagakurikiranwa bari hanze. Barimo Bishop Tomas Rwagasana na we ureganwa na Sibomana ku kunyereza umutungo wa ADEPR, Mme Angelique Kantengwa wahoze ategeka ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi n’abandi. Yasabye ko ubushinjacyaha bwasubiza uwo yunganira urwandiko rw’inzira rwa pasiporo n’ibindi byangombwa akajya hanze kwivuza.

Bubaye ubugira kabiri kuva yafungwa ubushinjacyaha bwigizayo iminsi yo gukomeza gufunga Bishop Jean Sibomana by’agateganyo. Ingingo uruhande rwiregura rwinubira bikomeye.

Umushinjiacyaha yabwiye urukiko ko atararangiza gukora iperereza ku byaha Sibomana aregwa, avuga ko amategeko yemera ko bashobora gukomeza kwigizayo iminsi mu nshuro 12 igihe bigaragara ko bugikora iperereza uregwa agakomeza gufungwa by’agateganyo. Yavuze ko ubugenzuzi bumaze gukorwa ku mutungo w’itorero ADEPR bugaragaza icyo yise ukuri ku mafaranga yanyerejwe n’abaregwa.

Gusa Me Abayo we abibona ukundi. Yabwiye umucamanza ko ubwo bugenzuzi butari ngombwa kuko amafaranga yanyerejwe kuri Dove Hotel ya ADEPR Sibomana aregwa atigeze aba mu bacungamutungo ba Dove Hotel.

Me Abayo yabwiye umucamanza ko n’ubwo ubushinjacyaha bukomeza gusaba kongera igihe ku ifungwa ry’agateganyo ntacyo bugaragaza bwagezeho mu iperereza.

Umucamanza yamwibukije ariko ko hari ibyo ubushinjacyaha buvuga byagezeho ku iperereza ry’umutungo wa ADEPPR kandi impande zombie zamenyeshejwe. Maze bavuga ko uruhande rwiregura ntacyo rubiziho.

Umushinjacyaha yashimngiye ko nta nyungu zihariye urwego ahararariye muri uru rubanza rufite zo gukomeza gufunga Sibomana.

Ku burwayi Bwa Bishop Jean Sibomana umushinjacyaha yagize ati “ Yagaragaje ko arwaye Diabete ndetse na Hypertention, ntituri abanganga kandi ntitwakwishimira kubangamira ubuzima bwe ariko muzabisuzume murebe niba izi ndwara Sibomana arwaye zitavurirwa muri gereza maze mubifateho umwanzuro. Ati “yatanze ingero kuri ba Rwagasana, Angelique Kantengwa n’abandi inkiko zemereye bakajya kwivuza ariko bo bari barwaye umugongo utarabemereraga kuryama muri gereza.”

Mu magambo ya Me Abayo yabwiye umucamanza ati “ Amagara aryana kimwe. Abo ubushinjacyaha buvuga ko barekuwe by’agateganyo kubera umugongo ntibivanaho ko Sibomana atarwaye!”

Umucamanza na we yahise amubaza ati “ Umuntu wese ugaragaje ko arwaye n’iyo byaba ibicurane yarekurwa?” ati “ Tuzabisuzuma.”

Umunyamategeko yavuze ko muri gereza nta vuriro rihaba. Avuga ko igihe isukari yazamuka mu gicuku ku wo yunganira byaba ikibazo cyo kubona ubutabazi bwihuse . Ni mu gihe avuga ko minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yagaragaje ko indwara ya diabete iza ku mwanya wa gatatu mu Rwanda mu zitwara ubuzima bwa benshi nyuma ya SIDA na Malaria.

Bishop Sibomana yahise yaka ijambo maze mu ijwi ryumvikanisha ugutakambira umucamanza agira ati “ Ubu ni ubwa mbere mpagarara imbere y’urukiko mu myaka 64 y’amavuko mfite. Ndi Komiseri muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNL, Guverinoma ntiyangirira icyizere ntari inyangamugayo. Nitabye ubugenzacyaha nta gahato, sinafatiwe ku kibuga cy’indege ntorotse. Rero ibyo ni ibishimangira ko ntatoroka ubutabera.

Sibomana na bagenzi be ubushinjacyaha bubakekaho ko hagati ya 2015-2017 banyereje amafaranga asaga miliyari ebyiri.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu uyu mwaka ni bwo Bishop Jean Sibomana yatawe muri yombi akekwaho kurigisa umutungo wa ADEPR. Arabihakana. Nyuma y’aho bamwe mu bategetsi ba ADEPR bafunzwe itorero ryahise ritora abandi bashya bo kubasimbura.

Umucamanza yanzuye ko azatanga umwanzuro wa nyuma ku gukomeza gufunga cyangwa gufungura Bishop Jean Sibomana by’agateganyo ku itariki ya 22 z’uku kwezi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG