Uko wahagera

Abantu 3 Bishwe n'Umwiyahuzi i Kabul


Abasirikare ba Afghanistani bahagaze hafi y'ahabereye igitero hanze y'ikibuga ca Cricket
Abasirikare ba Afghanistani bahagaze hafi y'ahabereye igitero hanze y'ikibuga ca Cricket

Polisi mu gihugu cya Afghanistani iratangaza ko igitero cy’umwiyahuzi ku marembo y’ikibuga cya Cricket cyahitanye abantu batatu gikomeretsa abandi batanu mu murwa mukuru Kabul.

Umuvugizi wa polisi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abashinzwe umutekano bari mu bakozweho n’icyo gitero.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Afghanistan bavuze ko nta mukinyi wagize icyo aba imbere mu kibuga.

Icyo gitero cyahagaritse gato umukino ariko uzagusubukurwa nyuma. Kugeza ubu nta muntu cyangwa umutwe urigamba icyo gitero.

Irushanwa ry’ibyumweru bibiri rya Cricket ryatangijwe kuwa mbere mu kibuga cy’I Kabul mu gihe hakomeje ibitero byibasiye umujyi bigabwa n’itangondwa z’abatalibani n’indi mitwe y’iterabwoba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG