Uko wahagera

Angola Yaba Izabamo Impinduka ya Politiki?


Umwe mu bayobozi b'ishyaka rya UNITA muri Angola
Umwe mu bayobozi b'ishyaka rya UNITA muri Angola

Abanyangola basigaje amasaha make bakajya gutora umukuru w’igihugu mushya. Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yatangiye kuvuga ko hashobora kuzabamo uburiganya.

Perezida Jose Eduardo dos Santos, wayoboraga iki gihugu kuva mu mwaka w’1979, ntazagaragara muri aya matora. Ibyo ariko ntibibuza ishyaka rye rya MPLA, riharanira ubwisanzure bw’Abanyangola guhabwa amahirwe. Gusa nanone, amashyaka abiri muri atanu ahanganye na MPLA, yatangiye kugaragaza ibitagenda neza mu myiteguro.

Ishyaka riharanira ubwigenge bw’Abanyangola (UNITA) n’ihuriro ry’amashyaka yibumbiye mu rugaga (CASA-CE), batangiye kugaragaza impungenge. Aba, bavuga ko ishyaka riri ku butegetsi rikoresha imodoka za leta, umutungo w’igihugu ndetse ko n’ibitangaza makuru bya leta bitabaha umwanya ungana mu kwiyamamaza.

Kugeza ubu komisiyo y’amatora ya Angola, yamaganye ibi birego, ihamya ko amatora azaba mu mucyo nta kabuza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG