Uko wahagera

Perezida Kagame Atangiye Manda Izageza muri 2024


Perezida Paul Kagame w’u Rwanda
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yarahiriye kongera kuyobora u Rwanda indi myaka Irindwi. Ni ukuvuga kugeza mu mwaka w'2024.

Indahiro ya Perezida Paul Kagame yakiriwe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga Sam Rugege wahise amushyikiriza ibirango by’igihugu birimo itegeko nshinga, ibendera ry’igihugu n’ikirangantego cya Repubulika.

Nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo Perezida Kagame yongeye ashyikirizwa n’umugaba w’ingabo inkota n’ingabo nk’ibimenyetso byo kurinda ubusugire bw’igihugu.

Perezida Paul Kagame na Perezida w’urukiko rw’ikirenga Sam Rugege
Perezida Paul Kagame na Perezida w’urukiko rw’ikirenga Sam Rugege

Muri uwo muhango wari witabiriwe n’abanyarwanda n’abanyamahanga barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera hafi kuri 20, Perezida Kagame yongeye kwikoma ibihugu by'amahanga bishaka kugena uko Afurika ibaho, biyisaba guhindura uburyo ikora ibintu.

Yavuze ko Afurika idakeneye amasomo y’abanyamahanga, ko ahubwo icyo ikeneye ari ugukorera hamwe no gufatanya hagamijwe kugera kw’iterambere buri gihugu cyifuza.

Yashimiye Abanyarwanda kubera icyizere bamugiriye. Yabijeje ko imyaka irindwi itaha igiye kuba iyo kuzana impinduka mu Rwanda no ku banyarwanda cyane cyane abakiri bato, yavuze ko bagaragaje umuhate n’umurava mu matora arangiye.

Perezida Paul Kagame ashyikirizwa n’umugaba w’ingabo inkota n’ingabo nk’ibimenyetso byo kurinda ubusugire bw’igihugu
Perezida Paul Kagame ashyikirizwa n’umugaba w’ingabo inkota n’ingabo nk’ibimenyetso byo kurinda ubusugire bw’igihugu

Mu bayobozi bitabiriye uwo muhango ibihugu bya Tanzaniya n’Uburundi ntibyari bihagarariwe n’umukuru w’igihugu. Ahubwo icyagaragaye n'uko abahoze bayobora ibyo bihugu barimo Benjamin Mkapa uyu akaba n’umuhuza mu biganiro by’Abarundi na Pierre Buyoya wayoboye Uburundi babyitabiriye.

Twabibutsa ko Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi n’amajwi 98,79 %. Yatsinze umukandida wigenga Mpayimana Philippe wabonye 0.73% na Frank Habineza watanzwe n'ishyaka riharanra demokarasi no kurengera ibidukikije a Green wagize 0.48%.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eddie Rwema yakurikiranye uwo muhango wo kurahira ari i Kigali mu Rwanda.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:44 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG