Uko wahagera

Amerika Ivuga ko Amatora yo mu Rwanda Yabayemo Utunenge


Leta Zunze ubumwe za Amerika yashimye uburyo amatora ya perezida wa Repubulika mu Rwanda yagenze, ariko ivuga ko ihangayikishijwe bikomeye n'ibitaragenze neza mu gihe cy'amatora

Mu tangazo Deparitoma ya Leta muri Amerika yashyize ahagararaga ku wa gatandatu tariki 5/08/2017, ryasohotse umunsi umwe nyuma y'amatora ya perezida mu Rwanda, ritangira rishima Abanyarwanda uburyo bitabiriye amatora yabaye tariki 4 z'uku kwezi mu mutuzo no mu mahoro.

Itangazo ry'Amerika rishima n'ibiganiro mpaka byaciye kuma televisiyo mbere na nyuma y'amatora ariko rikagaragaza impungenge z'ibitaragenze neza haba mu gihe cy'amatora no kubarura amajwi.

Deparitoma ya Leta muri Amerika isaba itangazamakuru ko ryatangaza amakuru arebana n'itotezwa ryakorewe bamwe mu bakandida batavuga rumwe n'ubutegetsi n'ababashyigikiye mu gihe cyo kwiyamamaza. Isaba kandi abanyarwanda muri rusange, komisiyo y'igihugu y'amatora n'inzego bwite za leta guhaguruka zikavuga kuri ibi bibazo.

Mu bindi umuvugizi wa deparitoma ya Leta yikomye, harimo ko Amerika ihangayikishijwe n'uburyo guhitamo abakandida bahataniye umwanya w'umukuru w'igihugu batoranyijwe kuko bitakozwe mu mucyo. Aha ni ho iyi Deparitoma ihera isaba ko yizera ko byibura umushinga w'itegeko rishya rirebana n'amatora uteganyijwe kuganirwaho n'abashingamategeko ugomba kuzagaragaza neza uburyo bikorwa, ibi bigakorwa mbere y'amatora y'abashingamategeko ateganyijwe mu mwaka utaha w'2018.

Amerika yumvikanisha ko izakomeza gushyigikira Abanyarwanda mu rugamba rwo kubaka inzego zihamye zigendera kuri demokarasi hagamijwe kubaka igihugu kirangwa n'ituze, demokarasi n'ukwishyira ukizana mu gihe kizaza.


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG