Uko wahagera

Abakandida Habineza, Kagame na Mpayimana Baruhutse


Kandida Frank Habineza muri mitingi
Kandida Frank Habineza muri mitingi

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije rivuga ko demokarasi yo mu magambo imaze kurambirana ko hakenewe demokarasi yo mu bikorwa. Ibyo byavugiwe mu kwiyamamaza kw'umukandinda Frank Habineza uyobora iryo shyaka ryabereye mu karere ka Huye mu ntara y'Amajyepfo kuri iki cyumweru.

Habineza yakiriwe mu karere ka Huye n’abantu batari benshi nkuko yakiriwe mu duce tumwe tumwe tugize intara z’amajyaruguru n’uburengerazuba yari amaze iminsi yiyamamarizamo.

Ubutumwa yavugiye muri icyo gikorwa cyo kwiyamamaza, bwibanze ahanini ku byo ateganya kumarira abakene n’abantu bo ku rwego two hasi kugirango nabo barusheho gutera imbere.

Habineza yabwiye abaturage bo mu karere ka Huye ko imisoro y’ikirenga yakwa abacuruzi bato n’abaciriritse biri mu bituma abatuye ako karere ko mu ntara y’amajyepfo badatera imbere.

Habineza w’imyaka 40 gusa yongeye gushimangira ko ubuzima bwe bwose abumaze aharanira uburenganzira bwa muntu , guteza imbere demokarasi n’iterambere.

Ibyo ariko akavuga ko bidashobora kugerwaho abaturage bakibasiwe n’ubukene.

Ibindi iri shyaka rivuga riharanira, harimo guca umusoro k'ubutaka, guhagarika gutegeka abaturage guhinga ibihingwa batihitiyemo, no korohereza abakene korera amatungo abafitiye akamaro arimo.

Habineza uyobora ishyaka Green Party ahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu n’umukandida w’ishyaka FPR Inkotanyi Paul Kagame, wari mu kiruhuko kuri iki cyumweru kimwe na Phillippe Mpayimana, umukandida w’igenga.

Biteganyijwe ko kwiyamamaza ku bakandida birangira tariki ya kabili y'ukwezi kwa munani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG