Uko wahagera

Gambiya: Umwuka Mubi Hagati ya Perezida Barrow na Jammeh Yasimbuye


Perezida wa Gambiya, Adama Barrow
Perezida wa Gambiya, Adama Barrow

Muri Gambiya nyuma y’amezi atandatu Perezida Adama Barrow arahiye, hongeye kuvugwa umwuka mubi hagati ye na Yahya Jammeh yasimbuye. Uyu we ari mu buhungiro muri Gineya Equatorial.

Mu kwezi kwa mbere, ni bwo Adama Barrow yagarutse mu murwa mukuru Banjul, avuye muri Senegal, aho yari yahungiye nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu, ariko akangirwa kuyobora igihugu.

Barrow, yagarutse nyuma y’igitutu umuryango w’ubukungu w’Ibihugu by’Afrika byo mu burengerazuba (Cedeao), washyize kuri Yahya wari wanze kuva ku butegetsi.

Mu gitondo co kur'uyu wa kane, perezida Barrow, aganira n’abanyamakuru yavuze ko hakiri ibisigisigi by’uwo yasimbuye, mu gushaka guhirika ubutegetsi, guteza umutekano muke mu gihugu no kugumura ingabo.

Perezida Barrow, ashimangira ko bigeze aho kutihanganirwa ndetse ko bari kureba icyakorwa.Yanagarutse kandi ku iperereza ryatangiye, kuri Yahya, bivugwa ko, akiri ku butegetsi, yanyereje akayabo ka Miliyoni zirenga 50 z’amadorali.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG