Uko wahagera

Museveni Aziyamamariza Kuba Perezida muri 2021?


Yoweri Museveni muri 2016
Yoweri Museveni muri 2016

Inteko ishinga amategeko ya Uganda, ntirafata umwanzuro kw’itegeko rigenga ubutaka imaze iminsi isuzuma. Ariko ubu ikibazo kigibwaho impaka nyinshi mu banya Uganda ni imyaka y’uwiyamamariza kuyobora igihugu.

Ubusanzwe, ingingo y’102 mu itegeko nshinga rya Uganda ivuga ko uwiyamamariza kuba perezida, agomba kuba ari hagati y’imyaka 35 na 75 y’amavuko. Ibi bisobanura neza ko Perezida Yoweri Museveni wavutse mu mwaka w’1944, uzaba afite imyaka 76 mu mwaka w’2021 atazemererwa kwiyamamaza. Muri uwo mwaka, ni bwo Uganda izakoresha andi matora y’umukuru w’igihugu.

Gusa n’ubwo icyifuzo cyo guhindura iyi ngingo kitaragezwa imbere y’inteko, abaturage batangiye kugaragaza ko batabishaka ndetse batangiye no kwihanangiriza abadepite. Umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi, bwana David Abala, avuga ko batangiye gutukwa n’abaturage, bemeza ko hari abadepite bamaze kwishyurwa amadolari arenga ibihumbi 100 ngo bazahindure iyi ngingo.

Iyi ngingo iramutse ihinduwe ishobora kuzateza imvururu muri iki gihugu, abaturage badahwema kugaragaza ko bashaka impinduka z’ubutegetsi bwa Museveni. Uyu mugabo, usa nk’utanafite gahunda yo kurekura ubutegetsi ayobora Uganda kuva mu mwaka w’1986

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG