Uko wahagera

Kagame Ntiyifuza Ko Hari Umunyarwanda Usigara Inyuma


Umukandida Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Muhanga
Umukandida Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Muhanga

Bamwe mu abayoboke bindi mitwe ya politike ishyigikiye FPR Inkotanyi bemeje ko amatora yarangiye hasigaye gusa gushyiraho igikumwe.

Ibyo babivugiye mu bikorwa byo kwiyamaza k’umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame byakomereje mu karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatatu.

Perezida Kagame yashimye uruhare rw’amashyaka yiyunze ku ishyaka rye mu kubaka igihugu.

Mu murenge wa Mayange, mu karere ka Bugesera, uyu mukandida yakiriwe n’abaturage benshi baturutse mu mirenge inyuranye igize akarere ka Bugesera.

Ku nshuro ya mbere, abagize indi mitwe ya politike yiyunze na FPR bahawe urubuga basobanura impamvu bashyigikiye Paul Kagame wa FPR nk’umukandida.

Umukandida Kagame, yavuze ko ashimira amashyaka umunani yifatanyije na FPR.

Yavuze ko ikigamijwe ari uko Abanyarwanda bose batera imbere ntawe basize inyuma, ku buryo n’ufite intege nke azamurwa, nk’uko FPR yabikoreye abayirimo n’abatayirimo.

Mu gihe umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarizaga mu karere ka Bugesera, Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge, na Gahanga muri Kicukiro, umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije we yari mu murenge wa Base mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, naho Philippe Mpayimana umukandida wigenga we yari mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG