Uko wahagera

Somaliya Itangiye Kwitegura Amatora ya 2020


Muri Kenya, impuguke mu by’amatora zituruka mu bihugu by’Afrika n’iby’Abarabu ziraganira n'abagize komsiyo y’amatora yo muri Somaliya. Ni mu rwego rwo kufasha Abasomali gutegura amatora y’umukuru w’igihugu, bateganya mu mwaka w’2020.

Kuva mu mwaka 2004, Guverinoma y’inzibacyuho ya Somaliya yatangije gahunda y’amatora ku buryo bugezweho, atandukanye n’uburyo bwa gakondo bwari busanzwe bukorerwa hagati mu moko muri iki gihugu. Iyi gahunda nayo yatangirijwe muri Kenya, kuko umurwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu, wari ukirimo urugomo.

Gerald Mitchell, umuyobozi w’inzobere z’umuryango w’abibumbye, avuga ko iyi ari intambwe nziza iganisha ku matora mu mucyo mu gihugu cya Somaliya. Ku ikubitiro Leta ya Somaliya igiye kwemerera amashyaka yigenga kwiyandikisha no gukora. Ikindi kizibandwaho cyane ni ugucunga umutekano w’abaturage bazatora. Amatora aheruka, yabaye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ntiyavuzweho rumwe n’impande zombi, n’ubwo yashyize ku butegetsi Ministiri w’intebe Mohamed Abdullahi Mohamed.

Biteganije ko iyi nama izasozwa kuwa gatatu w’iki cyumweru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG