Uko wahagera

SAF: Abadepite Bashobora Gutora Bakuraho Zuma


Kuri uyu wa kane, urukiko rw’ikirenga rwa Afurika y’epfo rwemeje ko inteko ishinga amategeko ishobora gutora, mw’ibanga, igakurariho ikizere Perezida Jacob Zuma. Urwo rukiko rwatangaje ko icyo cyemezo cyo gukoresha iryo tora, cyafatwa n’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko, ariko uyu yigaragaje cyane nk’ushyigikiye Perezida Zuma.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, kimwe n’abandi bayobozi bakomeye bo mw’ishyaka rya ANC, basabye ko Perezida Zuma yakweguzwa, kubera ibikorwa bya ruswa byamuvuzweho. Biteganijwe ko manda ya kabiri ya Perezida Zuma izarangira mu mwaka wa 2019.

Ishaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya “Democratic Alliance” ryasabye ko inteko ishinga amategeko yakoresha itora ryo gukoraho ikizere Perezida Zuma mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ibyo byabaye nyuma y’uko Perezida Zuma yirukanye ministry w’imari wari wubashywe cyane, kandi akavugurura guverinoma ye.

Hagati aho, uyu munsi kuwa kane, umuyobozi w’ishyaka rya ANC Jackson Mthembu yatangarije ibinyamakuru ko ryakiye neza icyemezo cy’urukiko rukuuru, kandi ko rizatora rishyigikira Perezida Zuma.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG