Uko wahagera

Rwanda: Habineza Yatanze Kandidature Ye Muri Komisiyo y'Amatora


Frank Habineza w'ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije amaze gutanga kandidatire ye muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora
Frank Habineza w'ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije amaze gutanga kandidatire ye muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora

Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda yatangiye kwakira kandidature z'abifuza kwiyayamariza umwanya w’u mukuru w'igihugu.

Ku munsi wa mbere komisiyo y'amatora yakiriye abakandida batatu babanjirijwe na Frank Habineza w'ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije.

Nkuko bivugwa n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika wari uhibereye, byatwaye byibura igice cy’isaha komisiyo y’amatora isuzuma ibyangombwa bya Habineza wemejwe n’ishyaka akuriye ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Perezida w’iyo komisiyo Kalisa Mbanda yatangaje ko yakiriye ibyangombwa bya Habineza anamwifuriza ihirwe mu rugamba agiye kwinjiramo rwo kwiyamamariza umwanya wo kuyobora u Rwanda.

Nyuma yo kwakirwa na komisiyo y’amatora Habineza yabwiye abanyamakuru ko ari umwanya mwiza kuri we ndetse n’ishyaka muri rusange.

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ritanze kandidature yaryo kuri Habineza mu gihe andi mashyaka akomakomeye mu butegetsi ari yo Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibireho myiza y’abaturage PSD n’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu PL yarangije kwerura ko ashyigikiye Perezida Paul Kagame wo mu ishyaka FPR riri ku butegetsi.

Ni ikibazo Habineza avuga ko kidateye impungenge ishyaka rye.

Nyuma ya Habineza hakurikiyeho Gilbert Mwenedata na we ushaka kuba umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’igihugu.

Nkuko tubikesha umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, ahagana mu masaha ya saa sita komisiyo y’amatora yabwiye abanyamakuru ko yatunguwe n’izina rishya muri aya matora, ubwo Fred Barafinda Ssekikubo yageraga kuri Komisiyo y’amatora n’ivarisi yuzuye amadosiye agenda n’amaguru, mu ikostime y’ikijuju.

Fred Barafinda Ssekikubo
Fred Barafinda Ssekikubo

Barafinda ntaho azwi muri politiki. Ntishaboye gutomora amashuli yize uretse kuvuga ko imyaka 47 amze ku isi yarimo yiga.

Yavuze ko afite Ishyaka RUDA mu gihugu ritazwi kandi ko rifite abarwanashyaka bakabakaba miliyoni 10.

Kugeza n’ubu uyu uvuga ko atuye I Kanombe mu karere ka Kicukiro I Kigali ntagaragaza ibyangombwa by’imikono y’abantu 600 bamushyigikiye nk’umukandida wigenga .

Komisiyo y’igihugu y’amatora izakomeza kwakira ibyangombwa ku bashaka gutanga kandidature kugeza ku itariki ya 23 z’uku kwezi kwa Gatandatu.

Bitarenze tariki 7 z’ukwezi kwa Karindwi ni bwo komisiyo y’amatora izatangaza urutonde rw’abemerewe kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu nyuma yo gusuzuma buri dosiye.

Kugeza ubu hari ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi ritaratangaza uzarihagaragarira ariko ibimaze iminsi bikorwa mu matora y’inzego z’ibanze ku ntara n’umujyi wa Kigali byemeza nta shiti ko ari Perezida Paul Kagame cyane ko n’ubundi yarangije kubitangaza.

Hari kandi n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ryatanze Frank Habineza.

Mu bakandida bigenga hari Philippe Mpayimana, Umwali Diane Rwigara, Gilbert Mwenedata na Fred Barafinda Ssekikubo wamenyekaniye kuri komisiyo y’amatora.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG