Uko wahagera

Impanuka Yahitanye 15 Mu Rwanda


Mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu habaye impanuka ikomeye yahitanye abantu 15 ako kanya. Iyo mpanuka ni iy'imodoka ebyiri. Imwe yo mu bwoko bwa bus itwara abagenzi yavaga I Musanze mu ntara y'Amajyaruguru yagonganye n'indi modoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser.

Iyo mpanuka yabereye mu kagari ka Gatare mu murenge wa Kanyinya I Nyarugenge mu nkengero z'umujyi wa Kigali.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika wageze ahabereye impanuka aravuga ko hari ikorosi ribi . Aravuga ko izo modoka zagonganiye ahantu hamanuka mu muhanda ugizwe n'amakorosi mabi. Umunyamakuru wacu aremeza ko uhagaze aho impanuka yatangiriye ukareba impanga bisi yibaranguyemo bigoye kuyigeraho unyuze aho yahirimiye kubera ubuhaname.

Kugera kuri ibyo bisigarizwa bya bisi itwara abagenzi bisaba gusubira mu mujyi wa Kigali ukabona kuzenguruka. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika wageze ku bisigazwa by'imodoka aravuga ko yangiritse bikabije ku buryo bigoye ko yakongera gusubira mu muhanda.

Ababonye iyo mpanuka iba bavuga ko imodoka zagonganye kubera ububi bw'ikorosi. Baravuga ko umushoferi wa bisi itwara abagenzi yashatse kugarura imodoka ayiganisha mu gice cyo hepfo ipine rivamo ihita irenga umuhanda.

Kubera ubuhaname bw'umusozi uriho ibitare, ababonye impanuka baravuga ko bigoye kwemeza inshuro iyo bisi yibaranguye . Iyo byagonganye ya land cruiser yo ntiyangiritse cyane. Ababonye iyo mpanuka kandi bavuga ko umubyeyi wari ufite umwana muto yamucishije mu idirishya ry'imodoka amunaga hanze asigara ari muzima.

Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru nta makuru ahamye ku barokokeye n'abaguye muri iyo mpanuka. Biravugwa ko imodoka yahagurukanye abantu 17 mu mujyi wa Musanze yerekeza I Kigali .

Ntibyari biherutse kumva impanuka z'ibinyabiziga mu Rwanda zihitana abantu benshi icyarimwe. Ahanini ni ukubera ibikoresho bigabanya umuvuduko bizwi nka speed governors bimaze iminsi bishyizwe mu modoka zitwara abagenzi ziva I Kigali zerekeza mu ntara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG