Uko wahagera

Misiri: Imbuga za Interineti Zigera 20 z'Ibinyamakuru Zahagaritswe


Umukuru w'igihugu ca Misiri, Abdel-Fattah el-Sissi
Umukuru w'igihugu ca Misiri, Abdel-Fattah el-Sissi

Igihugu cya Misiri cyarafunze imbuga za interineti zigera kuri 20 harimo nurw’igitangazamakuru Al- Jazeera cy’abanya katari.

Nkuko bitangazwa n’umuyobozi muri Leta ya Misiri, MENA, ngo izi mbuga zafunzwe kuva ku munsi wa gatatu, kuko zishinjwa gukwirakwiza ibihuha no gushyigikira iterabwoba.

Mada Masr uzwi nk’umutaripfana mu kurwanya ruswa muri iki gihugu, yashize ifoto ku rubuga rwe rwa Twitter, igaragaza umuntu uhagaze mu butayo imbere y’umuryango ufunze, ayikurikiza amagambo agira ati “Bidasubirwaho urubuga rwacu rwahagaritswe. Bidatinze turabagezaho uburyo mwakongera kudukurikira.”

Igitangazamakuru cy’Abanyamerika Huffington Post, mu rurimi rw’ icyarabu nacyo kiri muzahagaritswe, cyahise gisaba abakunzi bacyo gukomeza kuba bagikurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Kugeza ubu urutonde rw’imbuga zose za interineti zakozweho n'iki cyemezo cya Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al-Sis nti ruratangazwa.

Si ubwa mbere igitangazamakuru Al-Jazeera kigirana ibibazo na guverinoma ya Misiri kuko mu mwaka wa 2013 iki gihugu cyari cyakatiye igifungo cya burundu abanyamakuru batatu bayo, nyuma bakaza kurekurwa.

Misiri iri ku mwanya wi 161 ku rutonde rw’ibihugu 180, ku bwisanzure bw’itangazamkuru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG