Uko wahagera

Umunsi Mpuzamahanga w'Afurika


Kugeza ubu Afurika ni wo mugabane utuwe n’umubare munini wabantu bari munsi y’imyaka 35. Abasesenguzi bemeza ko ari amahirwe kuri Afrika n’ubwo bishobora no gutera izindi mbogamizi. Ibi bigaragazwa n’umubare munini w’urubyiruko rwarangije amashuri ariko rukaba nta mirimo rubasha kubona.

Intego y’umunsi mpuzamaganga wa Afrika wizihizwa uyu munsi igira iti:”Kuzamura ubukungu bwa Afrika hibandwa ku kongerera ubushobozi urubyiruko.”

Kuva mu myaka irenga 50 ishize, itariki ya 25 Gicurasi, yizihizwa ku isi hose cyane cyane muri Afurika nk’umunsi wo kwishimira ubudasa, ndetse n’ubumwe bw’uyu mugabane. Ni n’akanya keza kuri buri wese ko gusubiza amaso inyuma akareba icyo uyu munsi usobanuye kuri we.

Umugabane wa Afurika wagize uruhare runini ku mibereho y’abatuye isi muri rusange, haba kuva mu gihe cy’ubucakara, intambara, ubukoroni, hakaniyongeraho ubucuruzi, umuco ndetse n’amajyambere y’isi muri rusange.

Impuguke zemeza ko umuti urambye w’iterambere by’umwihariko ku rubyiruko rwa Afurika ari ukwishyira hamwe nk’umugabane, kuzamurana mu bukungu, kwagura imipaka n’isoko ry’umirimo ndetse no gufata ingamba z’iterambere rya Afurika muri rusange.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG