Uko wahagera

Ubushinwa Bwahagurukiye Guhashya Intasi z'Amahanga


Igihugu cy'Ubushinwa cyavuze ko gifite uburenganzira bwo kwikingira intasi z'abanyamahanga nyuma y'ibirego ko bwishe, kandi bukongera gufunga abanyamerika barenga icumi b’intasi

Umuvugizi wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa ntiyashatse gutanga ibiasobanuro birambuye. Gusa, yumvikanishije ko Ubushinwa buzakurikirana icyaricyo cyose cyaba kije guhungabanya umutekano w'igihugu.

Kuwa Gatandatu, ikinyamakuru New York Times cyandikirwa hano muri muri Amerika, cyavuze ko Reta y’Ubushinwa imaze gusenya ibikorwa by’Ikigo cy’Amerika gishinzwe iperereza hanze y’igihugu, CIA, mu butaka bwabwo.

Ikinyamakuru cyo mu Bushinwa, Global Times, cyo cyavuze ko niba ibivugwa ari ukuri, yaba ari "intsinzi ikomeye".

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG