Uko wahagera

Suwede Yakuyeho Impapuro zo Gufata Nyene Wikileaks


Uwashinze Wikileaks, Julian Assange
Uwashinze Wikileaks, Julian Assange

Umushinjacyaha mukuru w’igihugu cya Suwede, Marianne Ny, yatangaje ko atagikurikiranye Julian Assange ku byaha byo gufata abagore ku ngufu amaze imyaka irindwi amurega.

Bityo, impapuro mpuzamahanga mu Bulayi zo kufata Assange zavuyeho, kubera ko “uburyo bwose bwo kumukoraho anketi bwananiranye,” nk’uko madame Ny abisobanura. Julian Assange ni wa muny’Australia washinze WikiLeaks.

Kubera gutinya gutabwa muri yombi, Assange amaze imyaka itanu yarahungiye muri ambasade y’igihugu cya Equateur i Londres mu Bwongereza. Cyane cyane ariko atinya kohererezwa ubutabera bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika, bwatangiye kumukoraho anketi mu 2010 WikiLeaks imaze gushyira ku karubanda amabanga y’umutekano y’Amerika.

Inzego z’ubutasi z’Amerika zemeza kandi ko Uburusiya bwakoresheje WikiLeaks, itangaza amabanga bwibye kandida Hillary Clinton mu matora ya perezida w’Amerika mu mwaka ushize. Clinton nawe yemeza ko biri mu byatumye atsindwa.

Mu kwezi gushize, umuyobozi w’ikigo CIA cy’iperereza cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mike Pompeo, yavuze ku mugaragaro ko WikiLeaks ari umwanzi w’Amerika. Naho minisitiri w’ubutabera, Jeff Sessions, yaravuze mu kiganiro n’abanyamakuru ko guta muri yombi Julian Assange biri ku murongo w’ibyihutirwa.

Umuvugizi wa Polisi y’i Londres yatangaje ko Assange azahita afatwa naramuka asohotse muri ambasade ya Equateur, n’ubwo bwose Suede yakuyeho impapuro mpuzamahanga mu Bulayi zo kumuta muri yombi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG