Uko wahagera

Kuzamura Ibiciro byo Gusura Ingagi Byatunguye Benshi


Amashyirahamwe akora akazi ko kwakira no gutembereza ba mukerarugendo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba akomeje kugaragaza ko atishimiye icyemezo cyahutihuti cya leta y’u Rwanda cyo kuzamura igiciro cyo gusura ingagi kuva ku madolari $750 kugera ku $1,500.

Emmanuel Hategeka yabwiye komisiyo y’ingegamari mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ko icyo cyemezo kiri mu mugambi wo gushyigikira uburyo bwo kubungabunga pariki no gufasha mu iterambere ry’abayituriye.

Amashyirahamwe ashinzwe iby’ubukerarugendo mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba avuga ko icyemezo nk’icyo kitaganiriweho gishyira mu kaga inyungu z’ubukerarugendo ihuriro ry’ibihugu byo mu karere ryashyizeho umukono.

Mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka, U Rwanda, Kenya na Uganda byatangije ikigo cy’ubufatanye mu kwamamaza iby’ubukerarugendo kiswe “East African Tourism Portal”, ariko iby’iki cyemezo bavuga ko batakigishijweho inama.

Mu itangazo Ijwi ry’Amerika rifitiye kopi, ishyirahamwe rishinzwe iby’ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda rivuga ko iki cyemezo kizateza igihombo isoko ry’ubukerarugendo mu gihugu, kigasubiza hasi ibikorwa byungukiraga kuri iki gisata kandi kigahungabanya ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Iryo tangazo rivuga ko bizagora cyane abikorera n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kubona uko bitwara kuri izi mpinduka zitunguranye.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:42 0:00

Umusesenguzi wavuganye n’Ijwi Ry’Amerika utashatse gutangaza umwirondoro we icyo cyemezo gishobora gushyira u Rwanda mu kaga k’ubukungu.

Yagige atiUmuntu ahubwo yakwibaza niba iki cyemezo kigamije gukurura isoko.”

Uwo musesenguzi yakomeje agira ati “Niba ingagi ari cyo kintu gikurura abantu benshi ufite ukaba ugabanya umubare w’abafite ubushobozi bwo kuzisura, ni gute iki cyemezo cyafasha mu kuzamura ubukererarugendo mu buryo burambye?”

“Bizagendekera gute se ya mahoteri mato y’i Musanze? Niba mukerarugendo asabwe kwishyura amadorali 1500, bivuze ko azaba afite ubushobozi bwo kurara mu mahoteli yo ku rwego ruhanitse y’inyenyeri eshanu. Ayo nayo Musanze ntayahari.”

Uwo muhanga mu bijyanye n’ubukerarugendo yakomeje avuga ko u Rwanda rwagakwiye kuba rufata icyemezo nk’icyo runarebera mu ndorerwamo y’akarere muri rusange.

“U Rwanda si igihugu ahanini cy’Ubukerarugendo! Akagera ntikazigera kongera umubare munini w’abasura iyamaswa, kandi ntibashobora guhangana n’abanya Kenya cyangwa Tanzania. Ibi biciro ntibiteze kuzakurura umuturage n’umwe wo mu karere mu gihe bazi ko ibyo biciro bidakwiye.”

Uganda yazamukiye kuri iki cyemezo cy’u Rwanda irushaho kureshya abanyamahanga bashaka gusura ingagi zabo. Ishyirahamwe rishinzwe gutembereza ba mukurerugendo muri Uganda ryahise ritangariza kuri Twitter yuko aricyo gihugu cyonyine ushobora gusuriramo ingagi ku biciro biri hasi.

Mbere yaho ariko, nubwo umuyobozi w’ikigo RDB Clare Akimanzi atitabye telefoni yacu, yatangarije kuri Twitter yuko bamaze kugurisha itike ya mbere umukerarugendo w’umusuwisi.

Ishyirahamwe rya Uganda rishinzwe iby’ubukerarugendo ryavuze ko icyemezo cya RDB cyo guhanika ibiciro gutyo kidaha ibindi bigo byo mukarere umwanya wo kwakira izo mpinduka no kuzimenyesha abakiriya babo.

Mu itangazo Ijwi Ry’Amerika rifitiye Kopi, iryo shyirahamwe rigaya cyane icyo cyemezo cy’u Rwanda, rigasaba leta ya Uganda kwitwararika kuri iyo ngingo.

Ubukerarugendo nicyo kinjiriza u Rwanda amafaranga menshi aturutse hanze; ariko abahanga mu by’ubukerarugendo basanga ibyo bishobora guhinduka mu gihe gito.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG