Uko wahagera

Armeniya Izibuka Jenoside Itaremezwa na ONU


Hashize imyaka 102 jenoside yakorewe abaturage bo mu gihugu cya Armeniya ibaye. Yabaye mu ntambara ya mbere y’isi yose, kuva mu kwezi kwa kane mu 1915 kugera mu kwa karindwi mu 1916, ihitana abantu bagera kuri miliyoni n’igice. Yakozwe n’ingoma y’aba-Ottomani. Ubu ni mu gihguu cya Turkiya. Abarmeniya bo ku isi yose bazibuka ejobundi kuwa mbere, nk’uko babikora buri mwaka ku italiki ya 24 y’ukwa kane.

Jenoside y’abarmeniya yemezwa n’abahanga mu by’amateka, ariko Turkiya yo irayihakana. Ivuga ko abarmeniya bahitanywe n’intambara y’isubiranamo ry’abenegihugu.

Ambasaderi w’Armeniya i Washington, Grigor Hovhannissian, yabwiye Ijwi ry’Amerika, ati: “Turkiya ntituyirega jenoside. Ariko ifite inshingano zo kuyemera kuko ari yo yatwaye umurage w’iby’aba-Ottomani byose. Kuyihakana bidutera impungenge cyane kuko tunaturanye.”

Ijwi ry’Amerika yagerageje kuvugana n’ambasade ya Turkiya i Washington ariko ntiyitaba.

Kugera mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka ushize, ibihugu 29 ni byo byari bimaze kwemera jenoside y’abarmeniya mu buryo butandukanye: Uruguay, inteko y’abadepite ya Chypre, inteko y’abadepite ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, inteko y’abadepite y’Uburusiya, inteko ishinga amategeko y’Ubugereki, inteko ishinga amategeko ya Suwede, inteko ishinga amategeko ya Libani, Vatikani, inteko ishinga amategeko y’Ubufaransa, inteko y’abadepite y’Ubusuwisi, Argentine, Armeniya, Ubutaliyani, Ubuholandi, Slovakiya, intara ya Quebec (Canada), Pologne, Lituaniya, Venezuela, Chili, Bresil, Paraguay, Bolivie, Repubulika ya Tcheque, Autrishiya, Luxembourug, Siriya, Bulgariya, n’Ubudage.

Imiryango mpuzamahanga imwe n’imwe nayo yemera jenoside y’abarmeniya: inteko ishinga amategeko y’Ubulayi bwiyunze, inteko ishinga amategeko y’ibihugu by’Amerika y’epfo, n’inteko mpuzamadini y’abakirisitu.

Ku birebana n’Umuryango w’Abibumbye, ONU, impaka zabaye ndende. N’ubwo nta mwanzuro wafashwe, zarangiye mu 1983 bisa n’aho byemejwe ko nta bwicanyi bwabaye mbere y’1948 buzitwa jenoside.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG