Uko wahagera

Zambiya: Hichilema Arashinjwa Kugambanira Igihugu


Umuyobozi utavuga rumwe na leta muri Zambiya Hakainde Hichilema
Umuyobozi utavuga rumwe na leta muri Zambiya Hakainde Hichilema

Umuyobozi utavuga rumwe na leta muri Zambiya arashinjwa ibyaha byo kugambanira igihugu nyuma yuko yitambitse imbere y’imodoka ziherekeje umukuru w’igihugu.

Ibyo byatangajwe n’ubuyobozi bwa polisi muri icyo gihugu.

Kuva kuwa mbere Hakainde Hichilema umaze igihe atangaje ko atemera Perezida Edgar Lungu ari mu maboko ya polisi.

Mu murwa mukuru Lusaka, umuyobozi wa polisi Kakoma Kanganja yabwiye abanyamakuru ko Hichilema yirengagije amabwiriza yatanzwe na polisi yamutegekaga kutazitira umukuru w’igihugu kuko byashoboraga kubangamira umutekano wa perezida Lungu, ariko aranga abirengaho.

Kanganja yavuze ko uwo munyapolitike n’abandi bantu batanu bashinjwa ibyaha byo kugambanira igihugu. Yavuze ko badashobora kurekurwa ngo baburane bari hanze kubera uburemere bw’ibyaha baregwa.

Ubusanzwe icyo cyaha gihaniswa igihano cy’urupfu.

Nyuma y’amatora yabaye umwaka ushize, Hichilema yashinje komisiyo y’amatora kwiba amajwi.

Ishyaka rye ryikuye mu gikorwa cyo kubarura amajwi, inyuma yuko batangaje ko ayo matora yabayemo uburinganya bwinshi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG