Uko wahagera

Kigali: Urukiko Rwategetse ko Uwamahoro Arekurwa


Madame Uwamahoro Violette ari kumwe n'umwunganira Antoinette Mukamusoni
Madame Uwamahoro Violette ari kumwe n'umwunganira Antoinette Mukamusoni

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu Rwanda rwategetse ko Umunyarwandakazi Violette Uwamahoro ufite ubwenegihugu bw'Ubwongereza arekurwa by’agateganyo.

Ni nyuma y'uko umucamanza Yvette Uwantege asanze impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha busaba ko aguma muri gereza zidahagije.

Uwamahoro yari afunganywe na mubyara Jean Pierre Shumbusho, umucamanaza yategetse ko afungwa iminsi 30, kuko akurikiranweho ibyaha bikomeye, kandi akaba yararanzwe no kwivuguruza.

Uwamahoro aregwa ibyaha birimo kumena ibanga rya Leta no gushaka kugirira nabi ubutegetsi harimo n'umukuru w'igihugu Paul Kagame.

Umucamanza Uwantenge yavuze ko umutangabuhamya umwe rukumbi w’ubushinjacyaha yagaragaje ukwivuguruza mu gihe cy'ibazwa.

Uyu mutangabuhamya ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha yemeye ibyaha byose aregwa, ndetse anashinja Shumbusho. Gusa, yageze mu bushinjacyaha arabihakana, yongera kubyemera imbere y’umucamanza.

Kubera izo mpamvu, umucamanza yanzuye ko kuba umutangabuhamya yivuguruza mu byo avuga, bidakwiye guhabwa agaciro. Ubwo umucamanza yasomaga umwanzuro abaregwa ndetse n’abunganizi babo ntibari mu rukiko. Ubushinjacyaha ni bwo bwari buhagarariwe.

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry'Amerika Antoinette Mukamusoni wunganira Uwamahoro, yavuze ko yishimiye icyemezo cy’urukiko. Uyu munyamategeko yavuze ko kurekura Uwamahoro by'agateganyo, bidasobanuye ko yahita asubira mu Bwongereza aho atuye.

Me Mukamusoni yavuze ko bagiye gutegereza bakareba ko ubushinjacyaha butazajuririra iki cyemezo, ko kandi bagomba gutegereza iminsi 30 bakareba icyemezo cy’ubushinjacyaha. Avoka Mukamusoni avuga ko nyuma y'icyo gihe, umukiriya we ashobora gufata icyemezo cyo guhita asubira aho atuye mu Bwongereza.

Madame Uwamahoro Violette amaze ukwezi kurenze afunzwe. Yafashwe ari mu Rwanda tariki ya 14 y'ukwezi kwa kabiri 2017.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG