Uko wahagera

Somaliland Yugarijwe n'Amapfa


Hargeisa, in Somaliland
Hargeisa, in Somaliland

Muri Somaliland, mu majyaruguru ya Somaliya, leta iratangaza ko izuba ryatembye umusaruro w’ibihingwa ku rwego rwa 80%. Nk’uko Mohamud Ali Saleban yabibwiye Ijwi ry’Amerika, aya mapfa amaze guhitana abantu bagera kuri 50. Abandi ibihumbi bavuye mu byabo. Bari mu nkambi z’impunzi. Mohamud Ali Saleban ni guverineri w’intara ya Togdheer, ihana imbibi n’igihugu cya Etiyopiya.

Iyi ntara ituwe n’abarozi, bahora bagenda bashakisha aho amatungo yabo yabona ubwatsi bwo kurisha. Bavuga ko ari ubwa mbere mu mateka yabo babonye bene aya mapfa. Uwitwa Jama Handulle Yassin, w’imyaka 63 y’amavuko, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko yapfushije ihene 280 kubera kubura ubwatsi. Asigaranye 30 zonyine gusa. Abaturage bavuga ko batarabona imfashanyo zihagije.

Mu mwaka wa 2011, Somaliland nabwo yagize amapfa yateye inzara yahitanye abantu ibihumbi 260. Iyi ntara ituwe n’abaturage miliyoni imwe n’igice. Ariko inzara yugarije n’ibindi bice bya Somaliya ku buryo Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abaturage ba Somaliya barenga miliyoni esheshatu bugarijwe n’inzara.

XS
SM
MD
LG