Uko wahagera

Rwanda: Polisi Irabura Ibitero by'Iterabwoba


Igipolisi cy'u Rwanda kiravuga ko gifite ibimenyetso ko umurwa mukuru w'u Rwanda Kigali ushobora kugabwaho ibitero by'iterabwoba.

Mu masomo y'umunsi umwe bahaye ubutegetsi, abafite inyubako ndende n'abashinzwe kuzirindira umutekano polisi yababuriye ko bagomba guhora bari maso batazatungurwa n'ibyo bitero bishobora guturuka ku bagendera ku matwara y'idini ya Isilamu.

Ibisobanuro by’igipolisi cy’u Rwanda mu masomo cyahaye ba nyir’inyubako z’imiturirwa n’abazicungira umutekano birumvikanisha nta shiti ko ari ukubaburira ko umunota ku wundi bashobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba mu mujyi wa Kigali.

Igipolisi cyasobanuye ko ibyo bitero by’iterabwoba bishobora gutura ku banyarwanda binjiye mu mitwe igendera ku matwara mitwe ya Kiyisilamu. Irimo Al shababu, Reta ya Kiyisilamu, Al Qaeda na Boko Haram.

Igipolisi nticyagaragaje imyirondoro y’abo cyafashe ariko Cyavuze ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka cyataye muri yombi umusore w’imyaka 20 I Rusizi mu burengerazuba bw’u Rwanda aje kuneka aho abayisilamu bagenzi be bafatiwe mu mwaka ushize.

Igipolisi kivuga ko uwo musore yatumwe n’umutwe wa Al shababu kandi yemeje ko wamuhaye imyitozo ya gisirikare kuko bashaka kwihimura ku butegetsi bwafunze abayisilamu 46 bazira ko bagendera ku matwara ya Kiyisilamu.

Igipolisi kivuga ko nyuma yaho gato cyafashe undi musore w’imyaka 26 wemeza ko na we yatojwe na Al shababu. Mu makuru batanze ngo bavuze ko bari baje gutegura aho bazahera bagaba ibitero.

Mu bisobanuro bya polisi abo basore bombi bemeje ko bagombaga gucurira umugambi mu musigiti uri hafi y’ibiro by’umujyi wa Kigali, barangiza bakazagaba ibitero ku isoko rya Nyarugenge n’inyubako zikoreramo Nakumatt. Izo ni UTC yahoze ari iy’umunyemari Tibert Rujugiro na Kigali City Tower.

Ni ho igipolisi gihera cyemeza ko u Rwanda na rwo ruri ku rutonde rw’ibihugu bishobora kugabwaho ibitero nk’uko byasobanuwe na ACP Denis Basabose ushinzwe kurwanya iterabwoba mu gipolis cy’u Rwanda.

Kubera izo mpamvu zose, igipolisi cyasobanuye kizishingiraho gisaba abarinzi b’inyubako cyane inshashya ziri kuzura gufatanya na ba nyirazo ko bakaza ingamba mu mutekano bahereye ku bikoresho byabo bifashisha mu gusaka abazinjiramo.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:37 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG