Uko wahagera

Papa Yasabye Imbabazi z'Imana Kubera Jenoside mu Rwanda


Papa Francisko Yakiriye Perezida Paul Kagame n'umufasha we I Vatikani
Papa Francisko Yakiriye Perezida Paul Kagame n'umufasha we I Vatikani

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Fransisiko yasabye imbabazi kubw’ibyaha by’abayoboke n’abakozi ba kiliziya bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ku nshuro ya mbere ubwo yahuraga na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda i Vatikani Papa Fransisiko yavuze ko yizeye ko imbabazi yasabiye kiliziya n’abayoboke bayo ku Mana zizafasha guteza imbere amahoro mu gihugu cyashegeshwe na jenoside.

Papa Francisko Yakiriye Perezida Paul Kagame n'umufasha we I Vatikani
please wait

No media source currently available

0:00 0:01:35 0:00

Mu itangazo ryasohowe na Leta ya Vatikani dukesha Radiyo Vatikani, Papa Fransisiko yavuze ko “ku giti cye, ndetse na Kiliziya muri rusange bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasobanuye kandi ko yifatanyije n’abo yagizeho ingaruka ndetse n’abakomeje kuzahazwa n’ingaruka za Jenoside.”

Mu kwezi kwa cumi na kumwe, inama nkuru y’abepiskopi mu Rwanda yasabye imbabazi mw'izina ry’abayoboke ba kiliziya bagize uruhare muri Jenoside.

Itangazo dukesha guverinoma y’u Rwanda rivuga ko Perezida Kagame na Papa Fransisiko baganiriye ku ngingo zitandukanye zirebana n’umubano hagati y’u Rwanda na Vatikani.

Iryo tangazo rivuga ko Perezida Kagame yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare rwayo mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu mu Rwanda by'umwihariko mu nzego z’uburezi n’ubuzima.

Ku rubuga rwe rwa Twitter Perezida Kagame yanditse ko gushobora kwemera no gusabira imbabazi amabi yakozwe, ari ikimenyetso cy'ubutwari bwo ku rwego rwo hejuru ku ruhande rwa Papa Fransisiko.

Ibindi iryo tangazo rivuga byaganiriweho, ni uruhare kiliziya gatolika yagize mu mateka mabi yaranze u Rwanda, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

“Mbere y’umwaka w’1994, ibigo bya Kiliziya Gatolika ndetse na Misiyoni zayo bifatanyije n’ubuyobozi bwa gikoloni, byagize uruhare rukomeye mu guca ibice mu Banyarwanda no kubabibamo umuzi w’ingengabitekerezo ya Jenoside. Uyu munsi, guhakana no gupfobya jenoside bikomeje gukwirakwira mu miryango ya kiliziya gatolika ari nako ibigo byayo bikomeje gukingira ikibaba abakurikiranweho uruhare bagize muri Jenoside.

Muri iryo tangazo Ministiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo waherekeje Perezida Kagame i Vatikani yagize ati: “ Inama y’uyu munsi yaranzwe no gusasa inzobe ndetse n’ubwubuhane hagati y’impande zombi.”

Mushikiwabo yavuze ko uwo mubonano ari intambwe ishimishije mu mubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika hashingiwe ku myumvire ihuriweho ku mateka y’u Rwanda ndetse n’ihame ryo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG