Uko wahagera

Rwanda: Abandi Bakandida Nta Mafaranga Bafite


Perezida w'u Rwanda Paul Kagame mu matora yo mu mwaka w'i 2013
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame mu matora yo mu mwaka w'i 2013

Mu gihe habura amezi atatu gusa ngo mu Rwanda batangire ibikorwa byo kwamamaza no kwiyamamariza ku mwanya w'umukuru w'igihugu, bamwe mu barangije gutangaza ko bazahatanira uyu mwanya baravuga ko bafite ibibazo by'ubushobozi buke.

Bwana Frank Habineza uzahagararira ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije yatangarije Ijwi ry'Amerika ko nibiba ngombwa baziyambaza banki ikabaha inguzanyo kuko bateganya kuzakoresha akayabo ka miliari imwe n'icice isaga z'amafaranga.

Mpayimana witegura kuzaba umukandida wigenga we arateganya kuzakoresha miliyoni zitari munsi y'eshanu z;amafaranga kandi ayateze mu nkunga za rubanda.

Mu kiganiro cyihariye n’Ijwi ry’Amerika abamaze gutangaza ko baziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka bavuze ko kugeza ubu bagihura n’ibibazo by’ubushobozi mu mirimo y’ibikorwa byo kwiyamamaza izatangira mu kwezi kwa Karindwi. Abo ni bwana Frank Habineza Perezida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda na Bwana Philippe Mpayimana uzaba ari umukandida wigenga.

Biteganyiteganyijwe ko mu mpera z’ukwa Gatandatu ari bwo candidature z’abemerewe zizagezwa kuri komisiyo y’amatora.

N'inkuru y'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa:

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:49 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG