Uko wahagera

Abantu 25 Bishwe n'Igisasu Muri Syria


Inzu urukiko rukuru rukoreramo i Damascus muri Syria
Inzu urukiko rukuru rukoreramo i Damascus muri Syria

Abantu bagera kuri 25 bishwe bahitanywe n’igisasu cy’umwiyahuzi mu murwa mukuru wa Syria, Damascus, mu nzu urukiko rukuru rukoreramo.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru bya Syria avuga ko icyo gitero cyagabwe n’umwiyahuzi, nubwo nta makuru arenze ayo yatangajwe.

Icyo gitero kije gikurikira ikindi gisa nkacyo cyahitanye abantu 40 abandi 120 barakomereka ku irimbi ry’abashi’ite.

Ishami rya al-Qaeda rikorera muri Syria ryahise ryigamba icyo gitero. Benshi mu bahitanywe n’icyo gitero n’abanya-Iraqi bari mu mutambagiro nkuko byemejwe ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG