Uko wahagera

Yagenze 500 Km Amenyekanisha Ihahamuka


Kizito Musabimana, ubwo yakoraga urugendo rw'ibilometero birenga 500 mu gihugu cya Canada
Kizito Musabimana, ubwo yakoraga urugendo rw'ibilometero birenga 500 mu gihugu cya Canada

Umunyarwanda Kizito Bijyinama Musabimana utuye mu gihugu cya Canada, mu mpera z’umwaka ushize yakoze urugendo rw’amaguru rw’ibirometero birenga 500. Urwo rugendo rwamuvanye mu mujyi wa Toronto rumugeza mu wa Montreal.

Urwo rugendo rwari rugamije kumvikanisha ikibazo cy’ihungabana n’ihahamuka yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Mu biganiro bitandukanye yagiye aha itangazamakuru, uyu mugabo wavutse ku babyeyi badahuje ubwoko avuga ko yiboneye abantu bicwa muri jenoside. Ibi byaje kumugiraho ingaruka nyuma.

Musabimana wari ufite imyaka 11 muri Jenoside avuga ko benshi bo mu muryango wo kwa nyina w’Umututsikazi bishwe muri icyo gihe.

Ibyo n’urugendo yanyuzemo rw’ubuhunzi byamuviriyemo guhahamuka ari nayo mpamvu yakoze urwo rugendo kugira ngo atange ubutumwa ku bantu bahuje ikibazo, ariko banga kukigaragaza.

Kizito Bijyinama Musabimana yaganiriye na Eddie Rwema, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, mu kiganiro Murisanga.

please wait
Embed

No media source currently available

0:00 1:01:01 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG