Uko wahagera

Urukiko Rwanze Gusubika Urubanza rwa Mbarushimana


Uyu ni Emmanuel Mbarushimana uregwa ibyaha bya jenoside
Uyu ni Emmanuel Mbarushimana uregwa ibyaha bya jenoside

Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yanze icyifuzo cya bwana Emmanuel Mbarushimana cyo gusubika urubanza mu gihe cy'amezi abiri. Uregwa aravuga ko ari bwo buryo bwiza bwo gutegura imyireguriye ye. Umucamanza yavuze ko ubusabe bwe nta shingiro bufite. Uru rubanza rurabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo rugere ku musozo. Mbarushimana araburana n'ubushinjacyaha bw'u Rwanda ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu

Iburanisha ry’uru rubanza rugana ku musozo ryibanze kuruta ku mpaka z’impande zombi zari zigamije kumenya niba umucamanza yakwisubiraho ku cyemezo yafashe kiganisha ku gupfundikira urubanza.

Ni nyuma y’amaburanisha abiri Mbarushimana atagaragara mu rukiko asobanura ko arwaye kandi ko ubuyobozi bwa gereza bwagize ubushake buke bwo kutamuvuza; ariko nta bimenyetso bya muganga abitangira.

Umucamanza yanzuye ko ari impamvu zo gutinza urubanza; bityo ko Mbarushiamana yivukije amahirwe yo kuburana ahita avuga ko urubanza rugana ku musozo.

Nyuma y’icyo cyemezo ariko umucamanza yasabye ubushinjacyaha gukora iperereza muri gereza uregwa afungiyemo hakamenyekana koko niba arwaye.

Mme Charity Wibabara ku ruhande rw’ubushinjacyaha yabwiye urukiko ko basanze koko Mbarushimana arwaye. Yavuze ko bitewe n’impamvu zo kwimurira gereza ya 1930 mu ya Mageragere byatumye imfungwa zaturutse hanze zimurirwa muri gereza ya Mpanga kuko ari iyo yujuje ibisabwa, bituma Mbarushimana atavurirwa ku gihe.

Me Jean Claude Shoshi Bizimana umwe mu bahagarariye inyungu z’ubutabera mu rubanza yabwiye umucamanza ko kuba Mbarushimana atarabonetse mu iburanisha bitafatwa nk’amakosa ye ku buryo byaba intandaro yo kumuvutsa uburenganzira bwo kwiregura. Yibukije umucamanza ko ajya gufata umwanzuro ko Mbarushimana yanze kuburana byumvikana ko yari amufiteho amakuru make. Asaba umucamanza kwisubiraho mu cyemezo yafashe uregwa akaburana.

Bwana Antoine Muhima n’inteko ahagarariye biherereye akanya gato maze bibutsa uruhande rwiregura ko ku itariki ya 20 z’ukwa Kabiri Mbarushimana yavuze ko arwaye nta bimenyetso bitera umucamanza kwimurira iburanisha ku itariki ya 22 z’ukwa Kabiri. Yibukije kandi ko yari yabwiye umunyamategeko ko kuri uwo munsi uregwa yaboneka, yabura urubanza ruzakomezanya n’ubwunganizi. Bwana Muhima yavuze ko ku itariki 22 uruhande ruhagarariye inyungu z’ubutabera rwaranze kuburana.

Nyuma yo kwibutsa izo mpamvu zose urukiko rwanzuye ko rugihagaze ku cyemezo rwafashe ko impande zombi zigomba gutanga imyanzuro ya nyuma urubanza rugapfundikirwa.

Mbarushimana yagaragaye mu isura yijimye kandi irakaye. Mu ijwi ryumvikanisha uburakari yabwiye umucamanza ati” Ndagira ngo mvuge ko iki cyemezo kitantunguye kuko ari ko bisanzwe byabaye umuco w’uko ibyo navuga ntacyo byabahinduraho. Ati ibyo bigamije ngo mvutswe amahirwe yo kwiregura” ahita ajuririra iki cyemezo.

Mbarushimana yahise ashyikiriza umucamanza ibaruwa isaba gusubika urubanza mu gihe cy’amezi abiri.

Aravuga ko hari ibyemezo yagiye ajuririra mu bihe bitandukanye. Muri ibyo byemezo arasaba ibikoresho byamufasha gutegura urubanza akabona gukomeza kuburana.

Birimo inyandiko z’abatangabuhamya mu nkiko gacaca n’inyandiko z’abatangabuhamya baburaniye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha I Arusha bivugwa ko yafatanyije na bo mu byaha ubushinjacyaha bumurega. Hari kandi inyandiko z’urubanza rwo kumwohereza mu Rwanda rwabereye I Danemark zibitswe n’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko iby’ababuraniye muri ICTR bibareba ku giti cyabo ntaho bihurira na Mbarushimana kuko ni we uregwa cyo kimwe n’ibyo abatangabuhamya bavuze ahandi muri Gacaca.

Ku nyandiko z’urubanza rwo kumwohereza ava I Danemark ubushinjacyaha buvuga ko igihe yazishakira yazibona ariko bukemeza ko ntacyo zamufasha.

Umucamanza yabwiye uruhande ruregwa ko ibyo rusaba urukiko rwarangije kubifataho ibyemezo ko bitamara impaka mu rubanza.

Uruhande rwiregura rwakunze kuvuga ko kutaruha igihe cy’amezi abiri ngo rutegure imyiregurire ari uburyo urukiko rwahisemo rwo kuruvutsa uburenganzira bwo kwiregura.

Kuri ayo magambo umucamanza yababwiye ko babivuga bakanabifata uko bashaka. Yashimangiye ko bitamubuza gufata icyemezo yumva kijyanye n’amategeko.

Umucamanza yongeye kwiherera maze ubusabe bw’isubika ry’urubanza mu gihe cy’amezi abiri abutera utwatsi. Yanzuye ko nta shingiro buifite kuko bushingiye ku byemezo yamaze gufata ko urubanza rugomba gukomeza uko bisanzwe!

Umucamanza asoma iki cyemezo, Mbarushimana yari yumiwe yitangiriye itama maze na we arongera yaka ijambo ati “Noneho ndumva ntabona amagambo mbivugamo ariko ibi na byo ntibintunguye, birambuza uburenganzira bwanjye kandi ni byo byemezo bifatwa hano, reka mbijuririre wenda bizagera ku bandi bacamanza”. Mu gusubiza, umucamanza na we ati “ Tegereza bizabagereho”

Urubanza rwakomeje ubushinjacyaha butanga imyanzuro ya nyuma biteganyijwe ko buzayimaraho iminsi itatu bitewe n’ubunini bwa dosiye.

Bwana Emmanuel Mbarushimana w’imyaka 55 y’amavuko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha 5 bikomeye kandi bidasaza bya genocide n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ni ibyaha ubushinjacyaha bumurega ko yakoreye mu cyahoze ari Komini Muganza hari muri Prefegitura ya Butare mu 1994, ubu ni mu karere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo. Uregwa ahakana ibyaha byose ashinjwa.

Mbarushimana yageze mu Rwanda akuwe mu gihugu cya Danemark mu mwaka wa 2014.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda ni we wakurikiranye iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:09 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG