Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika arashinja uwo yasumbuye Barack Obama gushira ibyuma bifata amajwi mu byahoze ari ibiro bye I New York mbere yuko amatora y’umukuru w’igihugu aba mu mpera z’umwaka ushize.
Ibi Trump yabivugiye mu butumea yacishije ku rubuga rwe rwa Twitter. Ibi umukuru w’igihugu yabigereranyije n’amakosa yatumye Richard Nixon yegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka w’1974.
Muri ubwo butumwa nta bimenyetso perezida Trump yigeze agaragaza bihamya ibyo arega Obama.
Ibiro bya Obama bimaze gusohora itangazo ry’amagana ibyavuzwe na Trump.
Icyemezo cyo kumviriza amatelefoni y’abantu ubusanzwe gifatwa n’urukiko.
Facebook Forum