Uko wahagera

Polisi Yarashe Uwashatse Kugonga Abantu mu Budage


Polisi mujyi wa Heidelberg mu Budage yarashe ikomeretsa umuntu wagoze abantu batatu akoresheje imodoka yari atwaye.

Uwo mugabo yagonze abo bantu bari bahagaze mu rubuga ruhuriramo abantu benshi. Polisi ivuga ko uwo mugabo yari yitwaje imbugita.

Kugeza ubu ariko polisi nubwo itaramenya impamvu uwo mugabo yakoze ibyo yakoze, ntiremeza niba icyo gikorwa cy'ubugizibwanabi hari aho gihuriye n'iterabwoba.

Iki gitero cyenda gusa n'ikindi cyagabwe mu mujyi wa Berlin mu kwezi kwa Cumi na Kabili umwaka ushize, cyaguyemo abantu 12 abandi benshi bagakomereka igihe ikamyo yirohaga mu isoko ricuruza ibijyanye na Noheli i Berlin mu mujyi rwagati.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG